Umunyezamu wa APR FC ashobora kumara hanze y'ikibuga umwaka wose | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyezamu wa APR FC ashobora kumara hanze y'ikibuga umwaka wose

Umunyezamu wa APR FC ashobora kumara hanze y'ikibuga umwaka wose

Umunyezamu wa kabiri w'ikipe ya APR FC, Ntaribi Steven ashobora kumara hanze y'ikibuga umwaka wose kubera imvune y'ivi yagize mu mpera z'icyumweru gishize.

Tariki ya 17 ubwo ikipe ya APR FC yarimo yitegura umukino w'umunsi wa 16 yagombaga kujya gusura Amagaju FC i Nyamagabe baje no gutsinda 2-1, uyu munyezamu nibwo yagize imvune yo mu ivi ry'iburyo none kugaruka mu kibuga bikaba atari vuba.

Mu kiganiro na Eachamps, uyu musore yatangaje ko yamaze kubwirwa ko agomba kubagwa kandi ngo nabagwa ni umwaka wose azamara hanze.

yagize ati"Imvune imeze nabi ariko ntakundi, ni kibazo nagize mu ivi ry'iburyo, ntabwo ndamenya igihe nyacyo nzamara hanze kuko sindabagwa ariko nimbagwa ni umwaka ngomba kumara ntakina niko bambwiye."

Yakomeje avuga ko ataramenya igihe azabagirwa kuko twavuganaga aribwo ari kwa muganga akaba ari nabwo azamenya igihe azabagirwa.

Ntaribi Steven akaba avunitse mu gihe kibi ikipe yari imukeneye kuko niwe wari umunyezamu wa 2, ibi byabaye umunyezamu wa mbere Kimenyi Yves nawe arwaye malaria biba ngombwa ko iyi kipe ku mukino wa Magaju yitabaza umunyezamu wa 3 Ntwari Fiacre.

Ntaribi Steven wakuriye mu irerero ry'Isonga ubu ashobora kumara umwaka adakina kubera imvune

21/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mr Sonick
Be sorry ma boy.
Sponsored Content
Loading...