Ntabwo ari uguhangana ahubwo ni ukumvikana... - Ally Niyonzima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ntabwo ari uguhangana ahubwo ni ukumvikana... - Ally Niyonzima

Ntabwo ari uguhangana ahubwo ni ukumvikana... - Ally Niyonzima

Ally Niyonzima umukinnyi w'umunyarwanda kuri ubu ukinira APR FC avuye muri AS Kigali avuga ko n'ubwo yasanze umubare mwinshi w'abakinnyi bakina hagati muri APR FC ataje guhanganira umwanya ahubwo ari ukuzuzanya na bagenzi be ahasanze kugira ngo ikipe itsinde.

Muri uku kwezi kwa Kabiri nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yaguze umukinnyi w'umunyarwanda wakinaga muri AS Kigali ari we Ally Niyonzima.

Kugera muri iyi kipe yasanzemo umubare w'abakinnyi benshi bakina mu kibuga hagati aho nawe akina kandi bameze neza nka kapiteni w'iyi kipe Migi, Buteera Andrew, Amran Nshimiyimana, Mirafa n'abandi.

Aganira na Eachamps uyu musore yavuze ko ataje guhanganira umwanya muri iyi kipe na bagenzi be ahasanze ahubwo ari ukuzuzanya nk'ikipe kugira ngo batsinde.

Yagize ati"ntabwo navuga ko ari uguhangana cyane, ntabwo ari uguhangana ahubwo ni ukumvukina kuko turi ikipe imwe, ikipe ntabwo ari uguhangananira umwanya ahubwo ni ugukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twihaye." 

Yakomeje avuga ko n'ubwo atahita yemeza ko bazegukana igikombe cya shampiyona ariko ko APR FC ifite abakinnyi beza benshi bityo ko bazakora ibishoboka bakacyegukana.

22/Feb/ 2019,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...