VIDEO: Kagere Meddie yasobanuye icyo yari agiye gushaka mu izamu rya Azam FC nyuma yo kubatsinda igitego cya 3 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO: Kagere Meddie yasobanuye icyo yari agiye gushaka mu izamu rya Azam FC nyuma yo kubatsinda igitego cya 3

VIDEO: Kagere Meddie yasobanuye icyo yari agiye gushaka mu izamu rya Azam FC nyuma yo kubatsinda igitego cya 3

Rutahizamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Kagere Meddie nyuma yo gitsinda igitego ikipe ya Azam FC mu mukino wa shampiyona yagaragaye yishimira iki gitego mu buryo budasanzwe yinjira mu izamu ry'iyi kipe aho yasaga nufite icyo ashakamo, uyu mugabo yavuze ko yarimo areba niba umupira utapfumuye urushundura kuko ntawo yabonaga.

hari ariki ya 22 Gashyantare 2019 mu mukino wa shampiyona batsinzemo Azam FC 3-1 harimo ibitego 2 bya Kagere Meddie umaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona ya Tanzania.

Ku munota wa 77 nibwo Clatous Chama yatanze umupira mwiza kwa Kagere Meddie maze ahita atsindira Simba igitego cya 3 kikaba n'igitego cye cya 2 muri uyu mukino.

Akimara gutsinda iki gitego yahise agenda agana mu izamu aho yateye umupira asa nuwushaka maze bagenzi be baramukurikira basa n'abamufasha kuwushaka, avuga ko yarimo areba niba utapfumuye urushundura.

Yagize ati"urabizi umupira ni ukwidagadura ukishima, nkimara gutsinda kiriya gitego sinarinzi niba umupira wagarutse mu kibuga cyangwa wapfumuye inshundura, nahise ntangira kuwukurikira na bagenzi banjye barankurikira, byari ukwishima gusa nta kindi."

Meddie Kagere yinjiye muri Simba SC muri uyu mwaka w'imikino wa 2018-19, ubu mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe akaba amaze giutsinda ibitego 11 muri shampiyona ya Tanzania.

Reba hano amashusho yicyo gitego

 

25/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...