KickBox: Umunyarwanda yasize inkuru muri Uganda nyuma yo gutsinda umugande wahoze ari indwanyi mpuzamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

KickBox: Umunyarwanda yasize inkuru muri Uganda nyuma yo gutsinda umugande wahoze ari indwanyi mpuzamahanga

KickBox: Umunyarwanda yasize inkuru muri Uganda nyuma yo gutsinda umugande wahoze ari indwanyi mpuzamahanga

Hamza Nshimiyimana Emmanuel, umunyarwanda ukina umukino wa Kick Box mu mpera z’icyumweru gishize yakuye intsinzi muri Uganda nyuma yo gukubita umugande Kesa Nskya wahoze ari indwanyi yabigize umwuga mu mukino wa Box ubu akaba asigaye akina Kick Box, hari mu irushanwa rya Regional Build Up.

Iyi mirwano ya  Regional Build Up ni mirwano izenguruka igihugu cya Uganda mu rwego rwo kuzamura uyu mukino, bakaba barahisemo gufatanya n’u Rwanda ngo bakomeze bawuzamure muri ibi bihugu byombi utere imbere.

Ni mirwano yabaye tariki ya 23 Gashyantare 2019, hakaba hari no mu rwego kandi rwo kwitegura indi mirwano ikomeye irimo itegurwa izabera I Kigali mu mpera z’ukwezi kwa 3 uyu mwaka.

Hamza akaba yararwanye na Kesa mu cyiciro cya Heavy Weight  aza kumutsinda, akaba ayaramutsindiye mu gace ka 3(round 3).

Hamza akaba yarafashijwe na M&M Mixed Martial Arts ifite intego yo kuzamura imikino njya rugamba mu Rwanda ku bufatanye na federasiyo ya Kick Box muri Uganda.

Iyi kompanyi ya M&M Mixed Martial Arts ifatanyije n'ubuyobozi bwa Rwanda Kick Box bakaba bari mu gikorwa cyo gutegura imikino izahuza indwanyi zo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kubaka no kuzamura uyu mukino mu Rwanda.

Hamza(ibumoso) na Kesi nyuma y'umurwano

Tags

25/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...