Omborenga uvuga ko ashobora gusubira ku mugabane w'u Burayi yavuze impamvu nyamukuru yatumye agaruka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Omborenga uvuga ko ashobora gusubira ku mugabane w'u Burayi yavuze impamvu nyamukuru yatumye agaruka

Omborenga uvuga ko ashobora gusubira ku mugabane w'u Burayi yavuze impamvu nyamukuru yatumye agaruka

Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo w'umunyarwanda wari waragiye gukina muri Bulgaria ariko akagaruka nyuma y'ukwezi kumwe, Omborenga Fitina avuga ko impamvu yatumye agaruka ari uko ikipe ya SCKA Sofia yari agiyemo yashatse kumutiza mu yindi bitewe n'uko yasanze yujuje umubare w'abanyamahanga akabyanga.

Tariki ya 29 Mutarama 2019 nibwo uyu musore yerekeje mu gihugu cya Bulgaria mu ikipe ya CSKA Sofia abifashijwemo n'uwahoze ari umutoza wa APR FC Petrovic.

Ibintu ntibyaje kugenda neza kuko mu mpera za Gashyantare 2019 ari bwo uyu musore yagarutse mu Rwanda akaomeza akazi muri APR FC n'ubundi yari yamwohereje.

Omborenga Fitina avuga ko bitewe n'uko atagendeye ku gihe kuko yatinze kubona ibyangombwa yasanze iyi kipe yarujuje umubare w'abanyamahanga bashaka kumutiza ndetse ngo n'amasezerano akayagirana n'ikipe bagiye kumutizamo arabyanaga.

Yagize ati"Nta kibazo nagiriyeyo, icyo twananiranyweho ni cyo kibazo cy'abanyamahanga kuko nasanze baruzuye tunaniranywa ku masezerano. Nyuma yo gusanga abanyamahanga ari benshi bashatse kuntiza, ikintu rero tutumvikanyeho ni uko ikipe bashakaga kuntizamo bashakaga kumpa amasezerano yayo(kuba ariyo bagirana amasezerano) kandi atariyo najemo mpitamo kugaruka."

Uyu musore avuga ko iyi kipe bakivugana nta kibazo ndetse ko igihe umubare w'abanyamahanga uzaba ugabanyutse ashobora kuzahita yerekezayo kuko iyi kipe yari yamushimye.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Omborenga Fitina

07/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...