Seburikoko na City Maid zirahatanira igihembo mu iserukiramuco rya sinema | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Seburikoko na City Maid zirahatanira igihembo mu iserukiramuco rya sinema

Seburikoko na City Maid zirahatanira igihembo mu iserukiramuco rya sinema

Iserukiramuco rya Sinema ryitwa Mashariki African Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, rizahuza ibyamamare muri Film ku mugabane w’Afurika hanahembwe abanyarwanda na film nyarwanda zakunzwe kuruta izindi, muri zo harimo Seburikoko na City Maid zimaze kwigarurira imitima y’abataro bake mu Rwanda

Mashariki African Film Festival y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Sinema mu kugaragaza ubumuntu”.

Iyi nsanganyamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango nyarwanda kuzirikana ubumuntu ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu bufatanye n’urubuga rwa  Zacutv.com  rusanzwe rwerekana filime nyarwanda kuri internet  bashyize hanze filime icyenda z’Abanyarwanda zizahatanira ibihembo mu cyiciro yiswe ‘IZ’IWACU’ .

Muri filime zirenga 30 zari zatanzwe, hatoranyijwemo icyenda gusa. Mu zigiye guhatanira ibi bihembo, harimo iz’uruherekane zigomba kuzerekanwa muri iri serurikiramuco, akanama nkemurampaka niko kazatoranya inziza kurusha izindi.

Filime zatoranyijwe muri iri serukiramuco:

1. Bugingo
2. Gito
3. Nyabingi
4. Les dieux de Karambembe
5. Rurahiye

6. Seburikoko
7. Turi Bamwe
8. City Maid
9. Umukobwa Samantha

Si film gusa zizahabwa ibihembo ahubwo hazanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri sinema hano mu Rwanda mu bagabo ndetse n’abagore

Abakinnyi b’abagabo:

Jean Pierre Gasasira
Ndjoli Kayitankole
Gratien Niyitegeka
Erneste Kalisa
Emmanuel Ndayizeye
Inyange Jean Paul
Muniru Habiyakare
Longin Irunga

Abakinnyi b’abagore:

Antoinete Uwamahoro
Leocadie Uwabeza
Nicole Uwineza
Nadege Uwamwezi
Laura Musanase
Saphine Kirenga
Fabiola Mukasekuru
Husna Umunyana
Pascaline Ingabire

07/Mar/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
TUYISHIME Emmanuel
seburikoko turamwemera nuwambere mugukina filme nyarwanda kandi
Sponsored Content
Loading...