ARPL: Umunsi wa 20 wa shampiyona uratangira ku matara Bugesera FC yakira Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

ARPL: Umunsi wa 20 wa shampiyona uratangira ku matara Bugesera FC yakira Rayon Sports

ARPL: Umunsi wa 20 wa shampiyona uratangira ku matara Bugesera FC yakira Rayon Sports

Shampiyona y’icyciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino 2018 -19 irakomeza uyu munsi hatangira imikino y’umunsi wa 20 aho ku isaha ya saa 19:00’ I Nyamirambo, Bugesera FC ikina na Rayon Sports.

Uyu mukino niwo uyteganyijwe uyu munsi aho indi mikino y’umunsi wa 20 izakomeza ku munsi w’ejo ndetse no ku Cyumweru.

Rayonn Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 2 n’amanota 43 irushwa amanota 2 na APR FC, bivuze ko iramutse itsinze uyu mukino yarara ku mwanya wa mbere by’agateganyo igategereza ibizava mu mukino w’ejo APR FC izakiramo Etincelles.

Ku munsi w’ejo APR FC izakira Etincelles mu gihe ku munsi wo ku Cyumweru umukino uteganyijwe ukomeye ari uwo AS Kigali izakiramo Mukura VS

Dore gahunda yose y’imikino y’umunsi wa 20

Uyu munsi tariki ya 8 Werurwe 2019

Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 19h00)

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019

SC Kiyovu vs Sunrise FC (Mumena)
APR FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019

AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Marines FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda)
Amagaju FC vs Gicumbi FC (Nyagisenyi grounds)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)
Kirehe FC vs Espoir FC (Kirehe Grounds

Uko amakipe akurikirana kugeza ubu nyuma y'umunsi wa 19

08/Mar/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...