“Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba ategereje”-Young Grace witegura kwibaruka imfura ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

“Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba ategereje”-Young Grace witegura kwibaruka imfura ye

“Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba ategereje”-Young Grace witegura kwibaruka imfura ye

Umuhanzikazi Abayizera Grace uzwi ku mazina y’umuziki nka Young Grace we ni umukunzi we Rwabuhihi Hubert baritegura umwana wabo w’imfura nyuma yo kwemeranya ko bazabana akaramata umwaka ushize.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhanzikazi Young Grace yashyize ubutumwa ku  rukuta rwe rwa Instagram yemeza ko yishimiye kuba agiye kuba umubyeyi mu gihe gito.

Mu kiganiro gito yagiranye na Eachamps Young Grace yemeje aya makuru anatangaza ko mu gihe cya vuba ari bubwire abantu itariki azibarukiraho imfura ye.

Yagize ati” nibyo koko ndatwite kandi niteguye neza kwibaruka imfura yange mu gihe cya vuba ndabamenyesha igihe nzibarukira imfura yange nka ba Tonton naba Tantine muzaze guhemba.

Ku rukuta rwe rwa Instagram yari yashyizeho amagambo agira ati” Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese abategereje mu buzima bwe oh! Ubu inda yange irizihiwe nk’umutima wange”.

Tariki ya 19 Nzeri 2018 nibwo mu birori by’isabukur ye y’imyaka 25 nibwo Rwabuhihi Hubert(Pique) ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya Kabiri yitwa Heroes  yambitse impeta y’urukundo Young Grace bemerenya kuzabana.

Ubutumwa bwa Young Grace kuri Instagram

Young Grace yambitswe impeta y'urukundo ku isabuku ye

Young Grace n'umukunzi we Rwabuhihi Hubelt

08/Mar/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Gentil Desire
ndabyishimiye cana ooooh good
umuhoza Alpha
oooooh mbega byizarnrnebana pt naze mubandirnKbsa
Cadette
Tukwifurije kwibaruka amahoro
Sponsored Content
Loading...