Rayon Sports ibuze amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports ibuze amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona

Rayon Sports ibuze amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona

Rayon Sports ibuze amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Bugesera FC 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Regional.

Wari umukino ufungura umunsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2018-19, aho Bugesera FC yakiririye Rayon sports I Nyamirambo bitewe n'uko ikibuga cyabo cy'i Nyamata cyahagaritswe.

Rayon Sports yatangiye uyu mukino isatira ndetse mu minota ya mbere Radu aza no gukubita umutambiko w'izamu.

Bugesera FC wabonaga itarinjira mu mukino neza yaje kuwiniramo ku munota wa 19 ubwo Manishimwe Djabel yatakazaga umupira mu kibuga hagati abakinnyi ba Bugesera bahita bawutera imbera ufatwa na Samson asiga ba myugariro barimo Ange Mutsinzi maze ahindura imbere y'izamu Nzigamasabo Steve ahita atsinda igitego cy'umutwe.

Rayon Sports yakinnye ishaka kwishyura iki gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Ku munota wa 46 Rayon Sports yabonye amahirwe yari kuvamo igitego cyo kwishyura ariko umupira Jules Ulimwengu yahinduye imbere y'izamu Djabel ashyizeho umutwe uca gato inyuma y'izamu.

Ku munota wa 50 Djabel yasohotse mu kibuga kubera imvune asimburwa na Bukuru Christophe.

Rayon Sports iba yishyuye iki gitego kuri penaliti ku munota wa 51 ku ikosa ryari rikorewe Da Silva winjiye mu kibuga asimbura Habimana Hussein Eto'o, ariko Jules Ulimwengu ateye penaliti ayishyira mu ntoki z'umunyezamu.

Uyu musore yaje gukosora aya makosa ku munota wa 77 atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Radu umunyezamu akawukoraho ukamusanga aho yari ahagaze.

Umukino waje kurangira ari 1-1 Rayon Sports iguma ku mwanya wa 2 n'amanota 44 mu gihe APR FC ariyo ya mbere n'amanota 45 ikaba yo izakina umukino w'umunsi wa 20 ku munsi w'ejo na Etincelles.

Dore indi mikino y'umunsi wa 20 iteganyijwe

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019

SC Kiyovu vs Sunrise FC (Mumena)

APR FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019

AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)

Marines FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda)

Amagaju FC vs Gicumbi FC (Nyagisenyi grounds)

Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)

Kirehe FC vs Espoir FC (Kirehe Grounds)

08/Mar/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...