Nshuti Innocent ati’Amahitamo ni ay’umutoza’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nshuti Innocent ati’Amahitamo ni ay’umutoza’

Nshuti Innocent ati’Amahitamo ni ay’umutoza’

Rutahizamu w’umunyarwanda wakinaga muri Tunisia akagaruka mu Rwanda mu ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent avuga ko ku mwanya akinaho yahasanze abakinnyi benshi kandi beza ngo uwo umutoza azahitamo gukoresha azamuha ibyo yifuza, we ngo icyo asabwa akaba ari ugukora cyane gusa.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino we wa mbere muri APR FC avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, wari umukino w’umunsi wa 20 wa shamiyona batsinzemo Etincelles 1-0, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura Maxime mu gice cya kabiri.

Aganira na Eachamps avuga ku kuba azabona umwanya wo gukina, yavuze ko we agomba gukora cyane ubundi akandi kazi akagaharira umutoza.

Yagize ati”Ku mwanya wanjye hari abakinnyi benshi kandi beza cyane bose nubaha, burya icya mbere ni ugukora ubundi amahitamo tukayarekera umutoza, uwo umutoza wese azashyiramo ndizera ko azakora ikinyuranyo kuko bose ni abakinnyi beza.”

Nyuma y’umukino we wa mbere muri APR FC, Nshuti Innocent avuga ko nka rutahizamu bitagenze neza kuko icyo aba yifuza ari igitego ngo ariko na none muri rusange yabonye atari bibi cyane.

Muri Nyakanga 2018 nibwo uyu musore yerekeje muri Tunisia muri iyi kipe, akaba yarahise atandukana nayo mu ntangiriro z’uyu mwaka ku mpamvu z’ibyo bamwemereye atabonaga.

Reba hano ikiganiro na Nshuti Innocent wasobanuye n’impamvu zirimo amafaranga zatumye atandukana na Stade Tunisien

11/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...