Djabel wavunikiye ku mukino wa Bugesera FC imvune ye imeze ite? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Djabel wavunikiye ku mukino wa Bugesera FC imvune ye imeze ite?

Djabel wavunikiye ku mukino wa Bugesera FC imvune ye imeze ite?

Manishimwe Djabel, umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wavuye mu kibuga atarangije umukino w’umunsi wa 20 ikipe ye yakinagamo na Bugesera FC kubera imvune y’akagombambari, avuga ko idakomeye cyane shampiyona izajya gusubukurwa yarakize.

Uyu mukino wabaye ku munsi wo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize umukino waje kurangira ari 1-1, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 50 uyu mukinnyi yaje gusohoka mu kibuga kubera imvune asimburwa na Bukuru Christophe.

Aganira na Eachamps, Djabel yavuze ko ari imvune y’akagombamabari yagize (chevielle) ngo ariko ikaba idakanganye ahubwo ari uko yanze guhatiriza.

Yagize ati”bankandagiye ku kagombambari nanga guhatiriza mpa umwanya abandi kuko twari dukeneye abantu bameze neza 100%,  ntabwo ari imvune ikomeye n’ubwo nahise mva mu kibuga ariko ni bintu bizahita bikira nizeye ko n’imikino ikurikira nzayikina.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo barushwa na APR FC ya mbere amanota 4 bagiye gukora cyane bagatsinda umukino ku mukino bityo bakaba barangiza shampiyona nta wundi mukino batakaje.

Reba hano Djabel atangaza byinshi ku mvune ye no kuri Rayon Sports

11/Mar/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...