Niyo ntego yanjye ariko nta kintu nabivugaho kuko umupira ni bintu bihinduka – Hakizimana Muhadjiri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Niyo ntego yanjye ariko nta kintu nabivugaho kuko umupira ni bintu bihinduka – Hakizimana Muhadjiri

Niyo ntego yanjye ariko nta kintu nabivugaho kuko umupira ni bintu bihinduka – Hakizimana Muhadjiri

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri avuga ko nk’uko yatangiye uyu mwaka avuga ko azaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse akaba yanakwisubiza igihembo cy’umukinnyi mwiza ngo nta cyahindutse ariko akaba avuga ko aho ibintu bigeze atakwemeza ko azabigeraho kuko mu mupira ibintu bihunduka buri munsi.

Uyu musore ikipe ya APR FC isa naho yubakiyeho mu busatiririzi, nyuma y’umunsi wa 20 amaze kugira ibitego 9 akaba arushwa na Jules Ulimwengu wa Rayon Sports ibitego 3 ari nawe uyoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi.

Muhadjiri aganira na Eachamps yavuze ko atapfa kwemeza ko azaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko ruhago bihindagurika buri munsi, gusa ku ntego yatangiranye uyu mwaka nta kintu kigeze gihinduka.

Yagize ati”Ibyo ntabwo nshaka kubivugaho cyane, gusa icyo njyewe nshaka ni ugukora cyane gusa wenda nyagasani amfashije nzabigeraho ariko nanjye niyo ntego nta cyahindutse, niyo ntego yanjye ariko nta kintu nabivugaho kuko umupira ni bintu bihinduka kandi n’abandi ni abakinnyi beza icyo mpfa  njyewe nk’umukinnyi intego yanjye ni ukubikora nibinanga umwaka utaha umuntu yabikora ariko bishobotse nzabigeraho.”

Ku ruhande rw’ikipe ye ya APR FC ngo barimo gukora umunsi ku munsi ngo babe bareba ko bakwisubiza igikombe cya shampiyona begukanye umwaka ushize, ngo buri mukino wose batsinda igitego 1 cyangwa byinshi icyo bareba ni uko babona amanota 3 gusa.

Reba hano ikiganiro na Muhadjiri Hakizimana atangaza byinshi

11/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...