Mu ishavu ry’inshi Meddy yagaragaje imbamutima ze ku rupfu rwa Musoni waguye mu mpanuka y’indege | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu ishavu ry’inshi Meddy yagaragaje imbamutima ze ku rupfu rwa Musoni waguye mu mpanuka y’indege

Mu ishavu ry’inshi Meddy yagaragaje imbamutima ze ku rupfu rwa Musoni waguye mu mpanuka y’indege

Umuhanzi Meddy yagaragaje agahinda atewe n’urupfu rwa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019.

Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango cya ET-AVJ yari itwaye abantu bagera kuri 157 bose hamwe bafite ubwene gihugu mu bihugu 30 bitandukanye, muri bo nta warokotse iyi mpanuka kandi yaguyemo n’umunyarwanda umwe witwa Musoni Jackson.

Umuhanzi Ngabo Medard ni umwe mu bagaragaje intimba yo kubura umwe mu nshuti ze kuva mu bwana wanagaragaje ko yafatiraga urugero kuri Musoni Jackson.

Yagize ati” Jackson wari urenze kuba umugabo urenze kuba umuvandimwe kuri twese. Umutima wange urakomeretse cyane, sinzi uko mama wawe yiyumva, sinapima umubabaro wa Sharon mushiki wawe, abana bawe, umugore n’abavandimwe bawe twese, tukiri abana twakureberegaho uyu munsi natekereje ubuzima twabanyemo nk’umunyamuryango kuva mu bwana kugera tubaye abagabo”.

Musoni James yakoreraga ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR muri Sudani y’Epfo, mbere y’uko ajya gukorera uyu muryango yakoze muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Musoni Jackson umunyarwanda waguye mu mpanuka y'indege ya Ethiopian Airlines

Tags

11/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(9)
Niyizurugero Emmanuel
Imana imushyire mubayo imwakirane iruhuko ridashira Meddy ahuri hose umutima n'ubutwari uzabuhorane umuryango asize ugire kwihangana Imana izajya ibibuka
Niyonizeye pascal
Musoni Jackson imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze ,ifashe abo asize.umusi umwe tuzahura kuko inzira yatwese arimwe.
Vedaste
I' m sorry kandi komera
nzabahimana eric
MEDY ihangane twese twababaye ariko twizeyeyuko nyagasani amubahafi zirikana yuko iyisi ducumbitse shuti.
Eunice
May his soul RIp
IVAN EMMY
KBS BIRABABAJE%
Gloria
May his soul RIP, you have gone soon tukigunkunda😭😭😭😭 Meddy you need to be strong
Nkezimana claudine
Medddy ihangane natebwe twababaye twese niyotuja
uwineza jeanne
yoo musoni imana imuhe iruhuko ridashir ntakund abar kwis twex niho tugana pe RIP meddy wacu naw wihangane nikenci cyane imana itwar abo dukund rro yamukunz kukurusha
Sponsored Content
Loading...