Impinduka no gutungurana ku bakinnyi bamwe muri 27 b'ikipe y'igihugu yahamagawe mu guhangana na Cote d'Ivoire | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impinduka no gutungurana ku bakinnyi bamwe muri 27 b'ikipe y'igihugu yahamagawe mu guhangana na Cote d'Ivoire

Impinduka no gutungurana ku bakinnyi bamwe muri 27 b'ikipe y'igihugu yahamagawe mu guhangana na Cote d'Ivoire

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent kuri iki gicamunsi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha ku mukino usoza itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire mu mpera z’uku kwezi, ni urutonde rwagaragayemo impinduka no gutungurana.

Byabereye mu Kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2019 cyabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA saa 14:00’.

Uyu mutoza akaba yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 agiye gutangirana nabo imyitozo akaba azatoranyamo abakinnyi 18 azahagurukana nabo berekeza muri Cote d’Ivoire.

Mu bakinnyi uyu mutoza akaba atahamagaye umunyezamu wari usanzwe ari uwa mbere Kwizera Olivier ahubwo akaba yatunguranye ahamagara Mvuyekure Emery ukinira ikipe ya Tusker yo muri Kenya.

Undi mukinnyi umuntu yavuga ko yatunguranye kuri uru rutonde rw'ikipe y'igihugu nkuru ni Byiringiro Lague, rutahizamu wa APR FC umaze iminsi yitwara neza.

Abandi bakinnyi batunguranye ni Habimana Hussein Eto'o wa Rayon Sports wahamagawe bwa mbere ndryse na Nsabimana Eric wa AS Kigali.

Aba bakinnyi bakaba bazatangira umwiherero ku munsi wo kuwa Kane I Nyamata aho izatangirana n'abakinnyi 20 bakina imbere mu gihugu abandi bakazabasanga mu mwiherero.

U Rwanda rugiye gukina uyu mukino rwaramaze kubura itike y'igikombe cy'Afurika kuko ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H n'amanota 2, Guinea ya mbere ifite amanota 11, Cote d'Ivoire 8 naho Centre Afrique ikagira 5.

Dore urutonde rw’abakinnyi 27 umutoza yahamagaye

Abanyezamu: Rwabugiri Omar(Mukura VS), Kimenyi Yves(APR FC) na Mvuyekure Emery(Tusker)

Ba myugairo: Rwatubyaye Abdul (Kansas FC, USA), Nirisarike Salomon(FC Tubize), Manzi Thierry (Rayon Sports), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Habimana Hussein (Rayon Sports), Iragire Saidi (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports) na Iradukunda Eric(APR FC) 

Abakina hagati: Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally(APR FC), Muhire Kevin(Dakhleya, Misiri), Niyonzima Oliver Sefu(Rayon Sports), Nsabimana Eric (AS Kigali), Bizimana Djihad (Waasland Beveren), Nshimirimana Amran (APR FC)

Ba rutahizamu: Kagere Meddie(Simba SC), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia), Hakizimana Muhadjiri(APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Djuma(Kiyovu Sports), Iradukunda Jean Bertrand (Mukura VS), Byiringiro Lague (APR FC).

11/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...