Mashami Vincent yavuze impamvu atahamagaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mashami Vincent yavuze impamvu atahamagaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima

Mashami Vincent yavuze impamvu atahamagaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima

Ubwo yatangazaga abakinnyi b’ikipe y’igihugu azifashisha ku mukino wa Côte d’Ivoire usoza imikino y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, umutoza Mashami Vincent yatunguranye ubwo atahamagaraga kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima avuga ko banze kongera kumwikoreza umutwaro kandi yarimo agaruka mu bihe bye mu ikipe ya Simba SC bityo ko bamuhaye umwanya ngo akomeze agaruke neza.

Uru rutonde rw’abakinnyi 27 yarutangaje ku munsi w’ejo, aho bazatangira umwiherero ku munsi wo kuwa 4 ni mu gihe umukino wo uzaba tariki ya 23 Werurwe 2019 muri Côte d’Ivoire.

Agaruka ku mpamvu atahamagaye kapiteni w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yavuze ko ahanini bishingiye ku bibazo yari amazemo iminsi bityo ko badashaka kumwikoreza umutwaro ariyo mpamvu batanze amahirwe ku bandi.

Yagize ati”Haruna ni kapiteni wacu turacyamukurikirana ariko Haruna ibibazo yahuye nabyo muri Tanzania ntabwo twabyirengagiza ubwo rero ntabwo dushaka kongera kumushyiraho igitutu tumwikoreza ikipe y’igihugu kandi atangiye kugaruka mu bihe bye, mwabibonye ko asigaye abona umwanya wo gukina muri Simba SC, reka tube tumuretse agaruke neza duhe abandi amahirwe nabo bakine.”

Nyuma yo kugera mu ikipe ya Simba SC avuye muri Young Africans mu mwaka wa 2017, Haruna Niyonzima ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere kuko yahise avunika  amara umwaka wose mu mvune, aho agarukiye agirana ibibazo n’ubuyobozi bw’iyi kipe bishingiye kukutubahiriza amasezerano bagiranye, gusa ubu ibi bibazo byarakemutse ndetse yatangiye no gukina umutoza akaba asigaye amugirira icyizere.

12/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...