Rutahizamu wa St Etienne mu Bufaransa wemeye gukinira Amavubi ategerejwe i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rutahizamu wa St Etienne mu Bufaransa wemeye gukinira Amavubi ategerejwe i Kigali

Rutahizamu wa St Etienne mu Bufaransa wemeye gukinira Amavubi ategerejwe i Kigali

Rutahizamu w’ikipe ya St Etienne yo mu Bufaransa, Kevin Monnet-Paquet nyuma yo gutangaza ko yiteguye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ategerejwe I Kigali n’ubwo atari mu bakinnyi bazakina umukino wa Côte d’Ivoire kubera imvune.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nibwo uyu mukinnyi yatangaje ko ubu yumva yiteguye kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, igihugu nyina avukamo.

Akimara gutangaza ibi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamwegereye baraganira ndetse ibiganiro bigenda neza ubu akaba yiteguye gukinira u Rwanda nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent abivuga kuko ngo nawe baganiriye.

Abanyarwanda benshi bari biteze kumva ko uyu rutahizamu ahamagarwa mu bakinnyi bazahangana na Côte d’Ivoire ariko ntibyakunda kuko yavunitse.

Mashami Vincent avuga ko n’ubwo atazakina ariko ashobora kuza mu Rwanda kuko yohererejwe ubutumire kugira ngo arebe igihugu cye, igihugu yafashe umwanzuro wo gukinira.

Yagize ati”Nk’uko mubizi Monnet-Paquet yemeye ko azakinira u Rwanda ariko na none ntawusezerana n’uburwayi yaje kuvunika ubu ari ku mbago ariko iyi uvugana nawe yumva afite icyizere, nta gushidikanya neza iyo ataza kuvunika nawe aba ari kuri uru rutonde.”

“Reka wenda mbabwire n’ibindi mutari muzi, ubu ikigezweho n’ubwo atazakina uyu mukino wa Côte d’Ivoire ariko twamuhaye ubutumire(invitation) akaba yaza wenda akareba n’igihugu cye, akareba ikipe ye ku buryo byanadufasha, byakubaka umukinnyi kandi byanatwubaka natwe kuko byaduha icyizere ko tumufite ndetse ko n’ibiganiro birimo kugenda neza.”

Kevin ubu ufite imyaka 30 ni kenshi yagiye yufuzwa n’u Rwanda ko yarukinira ariko ntibikunde bitewe n’uko yari yizeye ko azakinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Kevin Monnet-Paquet(22) n'ubwo yavunitse ariko ni umwe kuri ba rutahizamu bahagaze neza mu Bufaransa

Reba hano umutoza Mashami Vincent avuga kuri Kevin Monnet-Paquet

12/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...