Rwatubyaye Abdul ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rwatubyaye Abdul ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Rwatubyaye Abdul ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Myugariro w’umunyarwanda ukina mu gihugu cya Leta zunze ubumwe bw’Amerika mu ikipe ya Kansas City, Rwatubyaye Abdul ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu bitewe n’uko ikipe ye yasabye ko yakurwa kuri uru rutonde.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 azifashisha ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 u Rwanda ruzakinamo na Côte d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019.

Mu bakinnyi Mashami yahamagaye hakaba harimo na Rwatubyaye myugariro w’iyi kipe. Kansas ikimara kubona ubutumire bwe ikaba yarandikiye ikipe y’igihugu isaba ko uyu musore yakurwa ku rutonde nk’uko Jackson Rutayisire ushinzwe ikipe y’igihugu yabyereye Eachamps.

Zimwe mu mpamvu batanze mu ibaruwa bandikiye Rutayisire Jackson ushinzwe ikipe y’igihugu bavuga ko uyu musore ataramenyera ikirere k’iki gihugu ndetse akaba yari amazeyo igihe gito ataramenyerana n’abandi.

Uyu musore kandi ngo akaba yarimo agaragaza imbaraga nyinshi no kugenda amenyerana na bagenzi be bityo bakaba batifuza ko yagenda mu rwego rwo kumufasha, ibi kandi bikaba biniyongera ku rugendo rurerure uyu musore yaba agiye gukora agaruka mu Rwanda ndetse anasubirayo.

Mu kiganiro na Eachamps, Rutayisire Jackson yavuze ko ibyo nabo batabyemeye nabo bahise babandikira babasaba ko atakurwaho.

Yagize ati”Nibyo ariko natwe twahise tubandikira tubasaba ko atakurwaho kuko turamukeneye natwe, impamvu batanze ntabwo twazemeye ndakeka ntakabuza azitabira ubu butumire.”

Biteganyijwe ko ku mugoraba w’uyu munsi kuwa 3 aribwo hari bumenyekane niba uyu musore azaza cyangwa atazaza bitewe n’ibindi biganiro biri bukurikireho.

13/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
INNOCENT MADIBA
AMAVUBI AZABIKORABIBIRI{2}KURIKIMWE{1}
jyananayesu gadi
bamureke nubundi twamaze gusezerwa
Sponsored Content
Loading...