Ikipe y’abakinnyi 18 beza muri shampiyona y’u Rwanda bazaba bigenga ku isoko ‘free agent’ mu mpeshyi ya 2019 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikipe y’abakinnyi 18 beza muri shampiyona y’u Rwanda bazaba bigenga ku isoko ‘free agent’ mu mpeshyi ya 2019

Ikipe y’abakinnyi 18 beza muri shampiyona y’u Rwanda bazaba bigenga ku isoko ‘free agent’ mu mpeshyi ya 2019

Harabura amezi atageze kuri 3 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru igere ku musozo, n’abakinnyi bageze ku musozo w’amasezerano yabo mu makipe ni benshi cyane, tukaba tugiye kurebera hamwe abakinnyi beza bari ku musozo w’amasezerano yabo bazaba bigenga ku isoko ‘free agents’ bishoboka ko bashobora guhindura amakipe.

Iyo shampiyona igiye kugera ku musozo, inkuru z’abakinnyi bashoje amasezerano ziba ari nyinshi kimwe n’uko abo bakinnyi baba ari benshi, ibihuha nabyo bikura umukinnyi umwe mu ikipe bimutwara mu yindi biba nabyo ari byishi cyane.

Tariki ya 1 Kamena  2019 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2018-19 nibwo izashyirwaho akadomo, icyo gihe bamwe mu bakinnyi bazaba bemerewe byeruye kuba batangira kugirana ibiganiro n’amakipe abifuza.

Nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi Eachamps yakoze, abakinnyi barenga 45 bo mu makipe 16 akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bazaba bari ku mpera z’amasezerano yabo ubwo iyi shampiyona izaba isojwe.

Eachamps ikaba yagerageje gukora ikipe y’abakinnyi 11 beza ndetse n’abasimbura babo 7 bazaba bigenga ku Isoko ry’igura nigurishwa bakaba bashobora kuzahindura amakipe cyangwa se bakongera amasezerano mu makipe barimo.

Dore 11 beza bagize iyi kipe

Rwabugiri Omar(Mukura VS): Uyu ni umunyezamu w’umunyarwanda ufatira ikipe ya Mukura VS, ubwo iyi shampiyona izaba ishojwe azaba asoje amasezerano ye muri iyi kipe. Byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports yamwifuje ariko na none na Mukura VS yifuza kumwongerera amasezerano.

Omborenga Fitina(APR FC): Yinjiye muri APR FC muri 2017 avuye muri Kiyovu Sports, ubu arimo arasoza imyaka 2 yari yasinyiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu . Afite gahunda yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi byanze ashobora kongera amasezerano.

Rutanga Eric(Rayon Sports):  Nawe arimo arasoza amasezerano ye, nta gihindutse akaba azongerera Rayon Sports amasezerano.

Manzi Thierry(Rayon Sports): Ni kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, nawe arimo arasoza amasezerano ye, nta gihindutse nawe akaba azongerera iyi kipe amasezerano.

Thierry kapiteni wa Rayon Sports nawe arimo gusoza amasezerano

Iragire Saidi(Mukura VS): Myugariro wa Mukura VS ukina mu mutima w’ubwugarizi, arimo gusoza imyaka 2 yari yasinyiye iyi kipe, amakuru akaba amukurura amuzana mu ikipe ya Rayon Sports.

Niyonzima Olivier Sefu(Rayon Sports): Umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports, uyu byitezwe ko azahita yongerera Rayon Sports amasezerano.

Sefu arimo arasoza amasezerano

Gael Duhayindavyi(Mukura VS): Umurundi ukinira ikipe ya Mukura VS mu kibuga hagati, nawe arimo arasoza amasezerano yagiranye n’iyi kipe ubwo yavaga I Burundi muri 2017.

Nsabimana Eric Zidane(AS Kigali): Umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali nawe arimo gusaza amasezerano ye.

Moussa Ally Sova(Sunrise): Uyu ni umurundi akaba na kapiteni w’ikipe ya Sunrise, arimo gusoza amasezerano ye akaba bivugwa ko azongera  amasezerano

Issa Bigirimana(APR FC): Uyu rutahizamunawe ari ku mpera z’amasezerano ye, uyu mugabo bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports cyangwa se akongera amasezerano.

Hakizimana Muhadjiri(APR FC): Rutahizamu wa APR FC wayigezemo muri 2016 avuye muri AS Kigali atakiniye umukino n’umwe, nawe arimo gusoza amasezerano ye bikaba byitezwe ko ashobora kongererwa cyangwa akaba yasohoka hanze y’u Rwanda yerekeza muri Tanzania.

Muhadjiri asoje amasezerano ye

Abasimbura 7

Kwizera Janvier Rihungu(Buguesera FC): Uyu ni umunyezamu wa Bugesera FC we bivugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe kuko batarimo kumvikana ku masezerano mashya agomba guhabwa.

Muvandimwe JMV(Police FC): Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso muri Police FC urimo gusoza amasezerano ye ariko amahirwe menshi n’uko yazongererwa amasezerano.

Rugwiro Herve(APR FC): Myugariro wa APR FC wakuriye mu ishuri ryigisha umupira wa APR FC, byitezwe ko ntagihindutse azongera iyi kipe amasezerano.

Nzigamasabo Steve(Bugesera FC): Umukinnyi ukina  hagati mu kibuga asatira arimo gusoza n'amasegonda  amasezerano ye bivugwa ko azongererwa.

Kalisa Rashid(Kiyovu Sports):  Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira mu ikipe ya Kiyovu Sports, bivugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe bitewe n’ibibazo by’amikoro yagiye ahura nabyo.

Ndarusanze Jean Claude(AS Kigali): Rutahizamu w’umurundi ukinira AS Kigali, bivugwa ko we byagorana ko yakongera amasezerano muri iyi kipe bityo ko ashobora guhita yigendera.

Ishimwe Kevin(AS Kigali): Uyu nawe akina ku ruhande rw’ibumoso asatira akaba asoza amasezerano ye muri AS Kigali, gusa byitezwe ko ashobora kongererwa.

Abatoza

Umutoza mukuru: Masudi Djuma(AS Kigali)
Umutoza wungirije: Bisengimana Justin(Sunrise)

Ikipe y'abakinnyi bazaba basoje amasezerano yabo

Tags

13/Mar/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ASUMANI
nanjye byanyobeye arikowenda wasanga nabo barimobasoza amasezerano yabo
Soso
ariko noneho ndumiwe!!ubuse muvuga ko abatoza Ari Masudi Djuma na Bisengimana Justin mushingiye kuki kweli!!??ubuse Niki bakoze Koko!!??iyo birutwa mukivugira uriya utoza Kiyovu sport.
Mugenzi 1 week ago
Ubuse wabonye ko ari batoza bazaba basoje amasezerano cyangwa urigupfa kwivugira gusa
Jean claude
Hhhhhhhh ntakundi nyine
Sponsored Content
Loading...