Akari ku mutima wa Emery wongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 4 atayikandagiramo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Akari ku mutima wa Emery wongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 4 atayikandagiramo

Akari ku mutima wa Emery wongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 4 atayikandagiramo

Nyuma y'imyaka igera kuri 4 adahamagarwa mu ikipe y'igihugu, umunyezamu Mvuyekure Emery yishimiye kongera guhamagarwa mu Mavubi ngo kuko aribyo buri mukinnyi wese aba yifuza ndetse anavuga ko azakora ibishoboka byose agashimisha abanyarwanda.

Kuva muri 2015 uyu munyezamu ukinira ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya yaratarongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu bitewe n'ibibazo yagiranye nuwahoze ari perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle.

Uyu munyezamu yagaragaje uburakari nyuma y'uko ku munota wa nyuma abwiwe ko ataribujyane na Mavubi muri Mozambique gukina n'iki gihugu mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ahubwo hagahabwa amahirwe Kwizera Olivier wari uvuye mu mvune ngo bitewe n'uko hari ikipe yamwifuzaga yo muri Afurika y'Epfo bari guhurira muri iki gihugu bakaganira.

Uyu musore nyuma yongeye guhamagarwa ariko Vincent De Gaulle avuga ko atazongera gukandangira mu ikipe y'igihugu.

Ubwo umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaraga abakinnyi azifashisha ku mukino wa Côte d'Ivoire mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika yahamagaye uyu musore wayiherukagamo muri 2015.

Aganira na Eachamps, Emery Mvuyekure yavuze ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere kuko biba ari ishema kuba ukinira igihugu cyawe.

Yagize ati"Kuba nongeye kugirirwa icyizere nkaba mpamagawe na none mu ikipe y'igihugu byashimishije cyane, ni shema kuba uri umukinnyi ukinira ikipe y'igihugu gusa si ku bwanjye ni nyagasani ubimfashijemo."

Yakomeje ashimira abantu bose bamubaye hafi mu bihe yarimo bitoroshye anabizeza kuzakora ibishoboka byose akabashimisha.

Yagize ati"Icyo nabwira abanyarwanda icya mbere ni ugushimira abambaye hafi mu bihe namaze ntahamagarwa n'abansengeye bose kugira ngo ngaruke, nabizeza ko nzakora cyane kugira ngo ngire icyo mfasha igihugu cyanjye."

Biteganyijwe ko uyu munyezamu uri muri Kenya mu ikipe ye ya Tusker FC wananyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka AS Kigali, Police FC na APR FC azagera mu Rwanda ku munsi wo ku Cyumweru cyangwa kuwa Mbere. Umukino wo uzabera muri Côte d'Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019.

14/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...