AMAFOTO: Mashami Vincent yatangiye imyitozo n’abakinnyi 20 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Mashami Vincent yatangiye imyitozo n’abakinnyi 20

AMAFOTO: Mashami Vincent yatangiye imyitozo n’abakinnyi 20

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero ndetse n’imyitozo bitegura umukino usoza itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bazakinamo na Côte d’Ivoire mu mpera z’icyumweru gitaha.

Muri rusange umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi  27 barimo 7 bakina hanze y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo abakinnyi bose bahamagawe bakina muri shampiyona y’u Rwanda bagiye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho urimo kubera I Nyamata muri Golden Tulip Hotel.

Uyu munsi bakaba ari nabwo batangiye imyitozo ya mbere ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni myitozo yabereye kuri Stade Amahoro ikorwa n’abakinnyi 20 bose bakina imbere mu gihugu.

Abandi bakinnyi bagera 7 bakina hanze y’u Rwanda biteganyijwe bazatangira kwinjira mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kuwa mu ntagiriro z’icyumweru gitaha.

Abakinnyi bakora imyitozo yo kunanura imitsi, Mashami Vincent nawe agenda areba uko yateguye imyitozo ku gapapuro

Iradukunda Bertrand(wambaye umutuku) wahurukaga mu ikipe y'igihugu kera ahanganye na Hussein Eto'o(2) wahamagawe ku nshuro ye ya mbere

Hakizimana Muhadjiri agerageza guka Prince Buregeya bakinana muri APR FC nawe wahamagawe mu ikipe nkuru ku nshuro ye ya mbere

Omborenga Fitina

Radu wa Rayon Sports agenzura umupira ashaka gucika Mangwende

Yari imyitozo irimo ishyaka ryinshiiiiii

Ally Niyonzima yumvana na Amran

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS

Bertrand(wambaye umutuku) na Lague

Ati mwana urabona urabona imyitozo atari hatari?

Mashami abaha amabwiriza

 

AMAFOTO: RUGIRA Moses

Tags

14/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...