Video: Nkusi Arthur yakabije inzozi yahoze arota kuva kera | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Video: Nkusi Arthur yakabije inzozi yahoze arota kuva kera

Video: Nkusi Arthur yakabije inzozi yahoze arota kuva kera

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur utegura iserukiramuco ry’urwenya rizwi nka Seka Fest kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe byo gukabya inzozi yahoze arota zo gutumira umunyarwenya ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria witwa Basket Mouth.

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba iri serukiramuco ry’urwenya rizwi nks Seka Fest. Uyu mwaka rizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo Bright Okpocha [Basket Mouth] wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi na Teacher Mpamire bo muri Uganda n’abandi batandukanye bo mu Rwanda.

Nkusi Arthur aganira na Eachamps yadusobanuriye byimbitse iri serukiramuco anakomoza ku kuba akabije inzozi ze zo gutumira Basket Mouth I Kigali

Yagize ati “Ntabwo ku nshuro twatumiye abanyarwenya ku giti cyabo ahubwo twatumiye ibitaramo byabo bagenda bakora umunsi ku munsi. Twatumiye igitaramo cya Michael Sengazi kitwa Did you just say a Sex; icya Alex Muhangi kizazana abanyarwenya batanu, cyitwa The Comedy Store, Icya Salvador cyitwa Man From Ombokolo, icya Eric Omonidi kitwa Eric Omondi Untamed. Ndetse n’icya Basket Mouth kitwa The son of Peter

Yakomeje agira ati”ku bwange n’ibyishimo byinshi kuba ntumiye Basket Mouth akaza I Kigali ni nzozi nkabije ndatekereza ko abantu bazishima kandi ubu noneho bafite iminota myinshi si nkabyabindi bazaga bagakora iminota 15 oya! Ubu ni 45 yose.”

Ku munsi wa mbere hazaba igitaramo cya Micheal Senganzi, aho azaba ari kumwe n’abandi banyarwanda, indi minsi itanu ikurikiyeho hazajya haba ibitaramo bizabera mu modoka zitwara abagenzi.

Tariki 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cyahariwe Alex Muhangi n’itsinda rye bakorana muri The Comedy Store, naho kuri 31 Werurwe hatarame Eric Omondi, Salvador na Basket Mouth.

Mu bitaramo byo mu modoka umwaka ushize ababyitabiraga bishyuzwaga amafaranga 500 ariko uyu mwaka ni ubuntu. Arthur avuga ko babikoze mu rwego rwo kwegereza umwuga wo gusetsa ‘Comedy’ abantu bose.’

 Igitaramo cya mbere cya tariki ya 24 Werurwe biteganyijwe ko kizabera muri  Century Cinema naho ibindi bitaramo bibiri bizasoza Seka Festival bizabera mu ihema rinini riri ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira ni ukuva ku mafaranga 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw n’aho ushaka kujya mu bitaramo byose ni amafaranga 15 000.

Reba Hano ikiganiro twagiranye na Nkusi Arthur

Basket Mouth ategerejwe i Kigali

14/Mar/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Ingabire SABINE
I will be there
Ingabire SABINE
I will be thereeeeeeeeeeeeeeeeee
Ingabire SABINE
I will be thereeeeeeeeeeeeeeeeee
scr888 download
A majority of the people experience fear when include to speak in front of a gaggle or show crowd.rnrnWhat holds it well is the worry of appearing foolish in front of other individuals.rnrnPreparation and good attitude could be the key november 23 over procedure.rnrnrnAsk your teen to write a report on all the habits rns/he would like to change. (E.g., greater respect for myself; better opinion of myself; rnstand up for myself to my friends).rnrnSomething about each of you attracted the other one and led person to rnlove. Bring those characteristics to his attention once again. Look rnback over the course for this relationship, seeing if rnyou could have changed, minimizing those traits.rnHave you lost the fun, outgoing side that she first cut?rnWhen he first met you, had you been more introverted than you're now?rnYes, change can manifest as a good thing but also scary to those watching that.rnAnalyze the changes and understand them better. Changes
scr888 download
A majority of the people experience fear when include to speak in front of rna gaggle or show crowd. What holds it well is the worry of appearing foolish in front rnof other individuals. Preparation and good attitude could be the key november 23 over procedure.rnrnrnrnAsk your teen to write a report on all the habits s/he would like to rnchange. (E.g., greater respect for myself; better opinion of myself; stand up rnfor myself to my friends).rnrnSomething about each of you attracted the rnother one and led person to love. Bring those characteristics rnto his attention once again. Look back over the course for this relationship, seeing if you could have changed, minimizing those traits.rnrnHave you lost the fun, outgoing side that she first cut?rnWhen he first met you, had you been more introverted than you're now?rnYes, change can manifest as a good thing but also scary to those watching rnthat. Analyze the changes and understand them better. Changes
Sponsored Content
Loading...