Ikipe y’abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri Migi wicuza kuba yarigeze kumvira Haruna Niyonzima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikipe y’abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri Migi wicuza kuba yarigeze kumvira Haruna Niyonzima

Ikipe y’abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri Migi wicuza kuba yarigeze kumvira Haruna Niyonzima

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ubu ni kapiteni w’ikipe ya APR FC, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yatangaje abakinnyi beza bakinanye ndetse anahishura ko ikintu yicuza ari ukuntu yavuye mu Bufaransa bitewe na Haruna Niyonzima.

Yavutse tariki ya 25 Gashyantare 1988 avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ku Mumena, akaba ari umuhungu wa Mbonyingabo Franҫois na Banderembako Pascasie akaba avuka mu muryango w’abana 9 abahungu 6 n’abakobwa 3 akaba ari umwana wa 5 kandi bose bakaba bakiriho.

Avuga ko kuri ubu ari kumwe na mama we kuko yamenye ubwenge papa we amubona ariko ntabwo yamenye uko yaje kugenda.

Mu kiganiro na Eachamps, Migi avuga ko yakuriye mu buzima bugoranye papa we yari umwubatsi mama we nta kazi yari afite, nyuma y’uko papa agendeye yisanze mama we acuruza agataro kugira ngo abone ibibatunga.

Yagize ati”Ntabwo umuryango wanjye wari wifashije ku buryo nabonaga icyo nshaka cyose, ariko na none ntabwo twari dukennye cyane ku buryo naburaraga cyangwa mbwirirwe. Papa yari umwubatsi mama ntacyo yakoraga nyuma naje kwisanga mama acuruza agataro.”

Migi avuga ko yagize amahirwe yo kwiga n’ubwo atibuka igihe yatangiriye amashuri ye, gusa mu mashuri abanza byaramugoye cyane kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho bitewe n’ubuzima iwabo babagamo. Yayize ku mashuri yo ku cyivugiza Nyamirambo, aho yagendaga ayicikiriza ariko aza kuyarangiza.

Amashuri yisumbuye ntiyigeze amugora cyane kuko yayigiye ubuntu kubera umupira w’amaguru nyuma y’uko Yves Rwasamanzi wari waramukuye  ku muhanda aho yakinishaga ibirenge akamutwara muri La Jeunesse mu bato bayo hanyuma akamushakira ikigo amaze kuzamuka mu ikipe nkuru.

Amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri ES Nyamirambo hazwi nko kwa Gaddafi, umwaka wa 4 aza kuwukomereza muri CIESK Nyamirambo mu ndimi aho yaje gucikishiriza amashuri ageze mu wa 6 kubera urugendo rw’ikipe y’igihugu ntakore ikizamini kiyasoza.

Muri 2002 nibwo yatangiye gukina mu bana ba La Jeunesse, 2003 azamurwa muri Junior, 2004 yakiniye La Jeunnesse nkuru mu cyiciro cya kabiri muri 2005 ayikinira mu cyiciro cya mbere ahita atandukana nayo yerekeza muri Kiyovu Sports.

Umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere yahise yifuzwa n’amakipe menshi arimo na APR FC ariko ahitamo kwerekeza muri Kiyovu Sports kuko ariho yabonaga azabona umwanya wo gukina.

Igice kinini cy'ubuzima bwe mu mupira w'amaguru yakimaze muri APR FC  

Umwaka wakurikiyeho wa 2007, APR FC yari yahakaniye ayibwira ko ataragira ubunarariyonye yarongeye iragaruka birangira imuguze muri Kiyovu Sports nawe imuha miliyoni 4 atangirira ku mushahara w’ibihumbi 200.

APR FC yayikiniye kuva 2007 kugeza 2015 aho yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona, iby'Amahoro n'ibindi. Mu mpeshyi ya 2015 yahise yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, asinyayo imyaka 2 atasoje neza kuko ubwo yari asigaje amezi 4 gusa byabaye ngombwa ko basesa amasezerano ahita yerekeza muri Gor Mahia ya Kenya hari muri 2017 naho asinyayo imyaka 2, yakinnyeyo umwe ahita agaruka muri APR FC mu ntangiriro za 2018 akaba azasoza amasezerano ye mu kwa Mbere kwa 2020.

Azam FC yatangiye neza ariko siko yasoje

Gor Mahia batandukanye nyuma y'umwaka umwe gusa

Migi ngo ikintu yicuza mu buzima bwe ni uko yigeze kumvira Haruna Niyonzima bigatuma ava mu Bufaransa aho bari bagiye gukora igeragezwa kandi baritsinze.

Yagize ati”Mu buzima nicuza byinshi ariko cyane cyane mu mupira w’amaguru nicuza kuba hari igihe nigeze kujya gukora igeragezwa hanze njye Haruna Niyonzima mu Bufaransa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa(ubu iri mu cya kabiri), dukora igeragezwa turaritsinda baratubwira ngo ni byiza ariko batubwira ko igihugu cyacu kitazwi mu mupira w’amaguru ko turi butangirire mu bana b’imyaka 17 na 18.”

“Icyo gihe batangiye kutwereka aho tuzaba n’uburyo tuzatangira kwiga ariko bitewe n’imyumvire Haruna yari afite avuga ngo turi bakuru ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire I Kigali, dufata umwanzuro wo kugaruka I Kigali barimo kunyinginga bambwira ngo ndakina umwaka 1 cyangwa 2  duhite tukuzamura mu ikipe nkuru, icyo gihe nagendeye ku bitekerezo bya Haruna dufata indege tugaruka I Kigali, ubu ndatekereza iyo nza kwihangana mba ndi mu bakinnyi wenda barimo gukina mu cyiciro cya  mbere mu Bufaransa.”

Haruna ngo yatumye ava mu Bufaransa kandi yatsinze igeragezwa

Uyu mukinnyi muri iki kiganiro kandi na Eachamps, yadutoranyirije ikipe ye y’abakinnyi 11 beza bakinanye mu makipe atandukanye.

Umunyezamu: Aishi Manula bakinanye muri Azam FC ubu afatira Simba SC

Ba myugariro: Pascal Wawa bakinanye muri Azam FC ubu ari muri Simba SC, Agrey Moris bakinanye muri Azam FC n’ubu niho akiri, Ntaganda Elias bakinanye mu Mavubi, Danny Walusimbi bakinanye muri Gor Mahia.

Abakina hagati: Migi, Niyonzima Haruna bakinanye muri APR FC na Mavubi, Salum Abubakar uzwi nka Sure Boy bakinanye muri Azam FC n’ubu niho akiri

Ba Rutahizamu: Jacques Tuyisenge, Kagere Meddie bakinanye muri Gor Mahia na Mavubi na Kiple Cheche bakinanye muri Azam FC.

Umutoza: Petrovic Ljupko

11 beza b'ibihe byose kuri Migi

Ibindi wamenya kuri Migi

Yakubitiwe gukina umupira

Arubatse abfite umuryango yashakanye na Mutumwinka Gisa Fausta wari umunyamakuru w’imikino kuri Lemigo TV, bamaze kubyarana abana babiri

Iyo atari mu bikorwa bya ruhago akunze kuba ari kumwe n’umuryango we

Amafaranga ye ya mbere yaguzwe yerekeza muri Kiyovu Sports byari ibihumbi 70 by’amanyarwanda yabiguzemo amandazi

Nta yindi kipe ateganya gukinira azasoreza umupira muri APR FC.

18/Mar/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added