She - Amavubi yaba yabonye umutoza mushya watoje amakipe arimo Rayon Sports mu cyiciro cya mbere mu bagabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

She - Amavubi yaba yabonye umutoza mushya watoje amakipe arimo Rayon Sports mu cyiciro cya mbere mu bagabo

She - Amavubi yaba yabonye umutoza mushya watoje amakipe arimo Rayon Sports mu cyiciro cya mbere mu bagabo

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mupira w'amaguru yaba yamaze kubona umutoza mushya ari we Habimana Lumumba Sosthene  waherukaga gutoza ikipe y'Amagaju akaba byitezwe ko ari nawe uzatoza umukino wa gishuti uzakinwa mu mpera z'iki cyumweru.

Habimana Sosthene wanyuze mu makipe atandukanye y'abagabo mu cyiciro cya mbere nka Rayon Sports, Musanze FC, Amagaju, amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko yamaze kugirwa umutoza w'ikipe y'igihugu y'abagore ndetse akaba azanerekwa itangazamakuru ku munsi w'ejo.

Biteganyijwe ko uyu mutoza ari nawe uzayobora umukino wa gishuti wo ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019 u Rwanda ruzakinamo DR Congo i Rubavu.

Iyi kipe y'igihugu ikaba itaherukaga umutoza mukuru kuko uwo yari ifite ari Kayiranga Jean Baptiste wayifashe by'ikiraka mu mikino ya CECAFA y'abagore yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2018.

Habimana Lumumba Sosthene ugiye kuragizwa ikipe y'igihugu y'abagore

18/Mar/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added