Jacques Tuyisenge ngo yakinnye umukinno wa Atletico ari ku gitutu nyuma yibyo yari amaze kubona | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jacques Tuyisenge ngo yakinnye umukinno wa Atletico ari ku gitutu nyuma yibyo yari amaze kubona

Jacques Tuyisenge ngo yakinnye umukinno wa Atletico ari ku gitutu nyuma yibyo yari amaze kubona

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, Jacues Tuyisenge yemeza ko yagiye gukina umukino usoza itsinda D muri CAF Confederations Cup na  Preto Atletico yumva afitiye ideni umufana wari umaze gusaba ko yatsinda igitego hakiri kare agataha kuko afite kujya gukora umukoro wo mu rugo yakuye ku ishuri ‘Homework’.

Ni umukino wabaye ku munsi wo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 ikipe ya Gor Mahia yakiriye Atletico yo muri Angola, Gor Mahia ikaba yasabwaga gutsinda kugira ngo igere muri ¼.

Mbere y’uyu mukino ndetse na nyuma yawo hakaba haragaraye umufana ufite icyapa cyanditse mu magambo y’icyongereza agira ati”J. Tuyisenge please score I want to go home I have homework.”

Mu Kinyarwanda yagiraga ati”Jacques Tuyisenge ndakwinginze tsinda nshaka kujya mu rugo mfite umukoro wo ku ishuri.”

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ntabwo yamutengushye yaje kubona igitego ku munota wa 56 kuri penaliti kiba ari nacyo kirangiza uyu mukino Gor igera muri ¼ gutyo.

Nyuma y’uyu mukino yaje guhura na Jacques barifotozanya ndetse Tuyisenge amuha n’impano y’umupira.

Aganira na Eachamps, Jacques Tuyisenge yavuze ko yagiye gukina uriya mukino iriya foto y’uriya mwana imusaba gutsinda yayibonye ndetse ko yagiye gukina yumva amufitiye ideni.

Yagize ati”Iriya foto nari nayibonye kuko hari gurupe mbamo bayizanyemo mbere y’umukino ndayibona numvaga mufitiye ideni cyakora Imana yaramfashije ndatsinda, nyuma y’umukino twarahuye muha umupira nari nakinanye mu rwego rwo kumushimira no kumutera akanyabugabo mwifuriza gutera imbere mubyo akora byose.”

Jacques Tuyisenge ubu arabarizwa mu Rwanda aho ari mu ikipe y’igihugu yerekeza muri Cote d’Ivoire muri iri joro gukina nayo mu mukino usoza itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019.

Iki cyapa nicyo uyu musore yari afite asaba Jacques gutsinda

Jacques yahise amuha iyi jersey

20/Mar/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
namugabba
amamara bro
kabutindi
abahungu bacu nimutere imbere
Sponsored Content
Loading...

Recently Added