AMAFOTO: Burna Boy utegerejwe I Kigali yabanje muri Uganda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Burna Boy utegerejwe I Kigali yabanje muri Uganda

AMAFOTO: Burna Boy utegerejwe I Kigali yabanje muri Uganda

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, i Rusororo muri Intare Conference Arena hategejwe  igitaramo gikomeye kizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy kuri ubu wamaze kugera mu gihugu cya Uganda aho azava aza mu Rwanda.

Uyu muhanzi yageze mu gihugu cya Uganda saa yine za mugitondo afite igitaramo kigomba kuba kuri uyu wa Gatanu aho agomba guhurira ku rubyiniro n’abanyamuziki bakomeye barimo  Sheebah Irene Ntale, John Blaq, Fik Fameica ndetse hacurange aba-DJs barimo Naselow, Slick Stuart, Roja na Ssesse.

Nyuma y’iki gitaramo Burna Boy ategerejwe i Kigali mu gitaramo azakora ku wa Gatandatu. Uyu musore mu bitaramo ari kugenda akora agendana n’itsinda rimucurangira. Abahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Burna Boy muri iki gitaramo ntibaratangazwa.

iki gitaramo kiswe #BurnaBoyXperience kizabera muri Intare Conference Arena, hashyizweho imodoka zizatwara abantu zibakuye kuri stade Amahoro i Remera zikanabasubizayo, bakazishyura amafaranga 3000 ku muntu.

Hazaba kandi hari n’imodoka z’uruganda rwa Volkswagen zizaba zitwara abashaka kugenda ari bake.

Burna Boy ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu

21/Mar/ 2019,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
sky casino vegas
Online casino games, comparable to their real-world cousins,rnare both vastly entertaining and dangerously rnaddictive. I mean, this will are you no harm neither in the long term hurt anyone. http://oruknysojunu.mihanblog.com/post/comment/new/11/fromtype/postone/fid/15385363195bb4337f3a70d/atrty/1538536319/avrvy/0/key/aa21709f2af5f780f8f6e779d275ceff/
Sponsored Content
Loading...

Recently Added