Icyo Sarpong yavuze kuri Assinah wari waje kumushyigikira mu mukino batsinzemo Kiyovu Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Sarpong yavuze kuri Assinah wari waje kumushyigikira mu mukino batsinzemo Kiyovu Sports

Icyo Sarpong yavuze kuri Assinah wari waje kumushyigikira mu mukino batsinzemo Kiyovu Sports

Igitego kimwe rukumbi cya Sarpong cyo ku munota wa 56 nicyo cyahesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya Kiyovu Sports ku munsi wo kuwa 4, ni gitego avuga ko ari impano yahaye umuhanzikazi Assinah wari waje kumushyigikira bivugwa ko bari mu rukundo n’ubwo we atabyemera.

Mu minsi ishize hagiye havugwa inkuru nyinshi y’uko aba bombi baba bari mu rukundo, Assinah yaje kubihakana ariko yemeza ko uyu musore yujuje ibisabwa byose ku musore usobora kuzuza ibifuzo bye.

Uyu muhanzikazi wahoze akundana na Riderman, utari umenyerewe ku bibuga by’umupira yatunguranye ku munsi wo kuwa Kane ubwo Rayon Sports yari igiye kwakira Kiyovu Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, benshi bahise bemeza ko iki ari ikimenyetso simusiga cy’uko aba bombi baba bari mu rukundo.

Nyuma y’uyu mukino Sarpong aganira an Eachamps, yavuze ko yishimiye kuba inshuti ye yaje kumushyigikira bakanatsinda, gusa yahakanye ko bombi bari mu rukundo.

Yagize ati”Ni nshuti yanjye, ni nshuti yanjye gusa bisanzwe, nyine ni bihuha ariko ni nshuti yanjye bisanzwe. Urumva ni ubwa mbere yaje kunshyigikira nabyishimiye cyane kuba ayari ahari noneho nkanatsinda kiriya gitego ni nk’impano kuri we namuhaye.”

Uyu munya Ghana yakomeje avuga ko ubu atarimo gukundana na Assinah ariko ko ntawamenya icyo imbere hahishe bashobora kuzakundana.

Gusa andi makuru yemeza ko aba bombi bamaze kuba abakunzi ‘couple’ ahubwo bakaba batarifuza kubishyira kumugaragaro.

Assinah yari yaje kumushyigikira

30/Mar/ 2019,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added