Wowe uri umunyamakuru ako ntabwo ari akazi kawe ni akanjye - Zlatko Krmpotic | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Wowe uri umunyamakuru ako ntabwo ari akazi kawe ni akanjye - Zlatko Krmpotic

Wowe uri umunyamakuru ako ntabwo ari akazi kawe ni akanjye - Zlatko Krmpotic

Umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC, umunya-serbia Zlatko Krmpotic yavuze ko kuba Iranzi Jean Claude atarimo gukina ari uko yamuhaye umwanya akinanirwa, anibutsa ko guhitamo abakinnyi bakina ari akazi ke atari ak'itangazamakuru.

Kuva uyu mutoza yafata iyi kipe mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare 2019, Iranzi Jean Claude yatangiye kugenda abura umwanya wo gukina bya hato na hato aho ageze no ku rwego rwo kubura muri 18 ibintu bitajyaga bipfa kubaho.

Nyuma y'umukino batsinzemo Sunrise, Zlatko Krmpotic abajijwe impamvu adakinisha Iranzi niba ari ukubera urwego rwe ruri hasi cyangwa niba ari uburyo bw'imikinirishirize atisangamo, yasabye umunyamakuru kumubwira uwo yabona Iranzi yasimbura muri 11 undi amubwira ko atari akaze ke nawe amusaba kumureka agakora akazi ke.

Yagize ati" Iranzi namuhaye amahirwe ntiyakina neza ibyo murabizi, kugeza n'uyu munsi yaba mu mikino ya gishuti ndetse n'umukino umwe wa shampiyona namuhaye amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro."

"Ariko ubundi mbwira ninde ngiye kwicaza Iranzi agakina, wowe mbwira, mfite nanjye ikibazo nkubaza." Umunyamakuru yamusubije ati"ndi umunyamakuru ntabwo ndi umutoza"

Zlatko yakomeje agira ati"uri umunyamakuru urimo urambaza impamvu ntakinisha Iranzi, ako si akazi kawe ahubwo ni akazi kanjye, ugomba gukina ni akazi kanjye si akawe, Iranzi agomba gukora neza mu myitozo ubundi nkamuha amahirwe."

Yavuze ko kandi nta kintu na kimwe apfa na Iranzi cyatuma atamukinisha cyane ko muri APR FC nta mwana afitemo abana be babiri yabasize iwabo.

Twakwibutsa ko atari ubwa mbere Iranzi Jean Claude atojwe na Zlatko Krmpotic kuko ubwo yari muri Zesco United ariwe wamutozaga ndetse amakuru akavuga ko ari nawe wamwirukanyemo.

01/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added