Sefu yavuze igihe yigeze kwicuza kuba yarasinyiye Rayon Sports, byinshi ku buzima bwe muri iyi kipe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sefu yavuze igihe yigeze kwicuza kuba yarasinyiye Rayon Sports, byinshi ku buzima bwe muri iyi kipe

Sefu yavuze igihe yigeze kwicuza kuba yarasinyiye Rayon Sports, byinshi ku buzima bwe muri iyi kipe

Imyaka ine irashize umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Olivier Sefu ayisinyiye, avuga ko ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane kuko atigeze abura umwanya wo gukina ariko ngo hari igihe yageze atangira kwicuza kuba yarasinyiye iyi kipe ubwo umutoza Ivan Jacky Minnaert yafataga iyi kipe agatangira kujya amwicaza ku ntebe kandi atarabimenyereye.

Nyuma y’ibihe byiza yagize mu mwaka w’imikino wa 2013-14 akinira irerero ry’Isonga, Niyonzima Olivier bakunze gutazira Sefu yahise abengukwa n’iyi kipe ikunzwe cyane mu gihugu maze ahita ayerekezamo ayisnyira imyaka 2 aguzwe miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda akajya ahembwa ibihumbi 250 frw.

Mu kiganiro na Eachamps kibanze ku buzima bwe muri iyi kipe yavuze ko ubwo uyu mwaka wari urangiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje bukamwegera bakumvikana agahita ayisinyira.

Yagize ati”Abayobozi ba Rayon Sports baraje bambwira ko banshaka ngo nzaze muri Rayon Sports, ndavuga niba banshaka ntacyo nimba bumva bankeneye turavugana, tugira ibyo twemeranya… Rayon Sports ni kipe nkuru nta muntu wabona amahirwe yo kuyijyamo uvuye mu Isonga ngo uyiteshe.”

Akimara gusinyira iyi kipe yumvishe bimushimishije cyane kuko bamwe muri bagenzi be bakinana  bari bagiye kujya mu makipe mato ariko we asinyira Rayon Sports, ngo umunsi wo gutangira imyitozo kuri we yumvaga utazagera.

Sefu kandi akomeza avuga ko n’ubwo ari ikipe ikunze kugira igitutu cy’abafana we ntawo yigeze ahura nacyo cyane kuko yayinjiyemo byose barabimubwiye ahubwo bimuha imbaraga zo gukora cyane ahita yisanga muri bagenzi be bitamugoye.

Kuba yarahuriyemo n’abandi bakinnyi benshi bashya avuga ko ari kimwe mu byamufashije gukora akiyereka umutoza kuko benshi bari bashya umutoza atabazi.

Yagize ati”Ikintu cyamfashije nagezemo nsanga ikipe yaguze abakinnyi benshi, hafi ya twese twari bashyashya, abakinnyi nka 7 aribo basanzwemo urumva rero twarwaniraga umwanya ntabwo twese twari dusanzwemo ntawe umutoza yari azi, hagati nari mpanganye na Fabrice(Mugheni) na Pierrot kandi hagomba gukina 2 ariko umutoza abonye meze neza biba ngombwa ko tuzajya dukina turi 3 hagati mu kibuga.”

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yahaga akazi umutoza w’umubiligi Ivan Jacky Minnaert mu mwaka ushize w’imikino uyu musore yageze mu gihe yumva yicuza kuba yarasinyiye iyi kipe bitewe n’uburyo uyu mutoza yaramufashe.

Yagize ati”Ntabwo byabura mu mupira, umukinnyi agira ibihe byiza n’ibihe bibi, ariko sinavuga ngo ni bihe bibi nari mfite ni uko gusa haje umutoza utanyiyumvamo ‘Ivan Minnaert’, yaje asanga nkina mu kuhagera yumva ko ntagomba gukina, ndabyakira niho nageze nyine nkajya ntekereza byinshi, nkuva ntangiye gucika integeariko nkishyiramo akanyabugabo nkavuga ko ntari ku rwego rw’abakinnyi bo gucika intege.”

Mu myaka ine yakiniye Rayon Sports yashimishijwe n’ubwo batsinze APR FC bakiyitwara igikombe cy’Amahoro cya 2016, umwaka ukurikiyeho bakegukana igikombe cya shampiyona no kuba umwaka ushize barabonye itike ya ¼ cya CAF Confederations Cup.

Ibihe byamubabaje ni umukino wa ¼ cya CAF Confederations Cup batsinzwemo na Enyimba yo muri Nigeria ibitego 5 kuri 1

Mu busanzwe ngo abantu batamuzi bazi ko ari umuntu ucecetse, utajya ukunda kuvuga ariko ngo burya niwe muntu ukubagana kurusha abandi.

Kugeza ubu mubyo amaze gukura mu mupira w’amaguru bijyanye n’umutungo avuga ko yaguze ikibanza ubu akaba arimo kucyubaka ndetse afite n’imodoka agendamo.

Ubu ari ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ye ya Rayon Sports ariko akaba avuga ko atazi niba azayongera cyangwa azatandukana n’iyi kipe.

Sefu(wakabiri mu bahagaze uturutse ibumoso), yasinyiye Rayon Sports avuye mu Isonga

Rayon Sports yayigiriyemo ibihe byiza atwarana nayo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona n'icy'Amahoro

Ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports muri iyi myaka 4 

Ivan Minnaert ngo yatumye Sefu ashaka gucika intege kubera kutamwiyumvamo

03/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added