Producer Junior Multisystem bagiye kumuca akaboko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Producer Junior Multisystem bagiye kumuca akaboko

Producer Junior Multisystem bagiye kumuca akaboko

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019 producer Juniro Multisystem wamamaye hano mu Rwanda mu gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe cyane, yakoze impanuka ikomeye kuri ubu ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bikuru cya CHUK, biravugwa ko yaba agiye gucibwa akaboko.

Iyi mpanuka yabereye I Remera mu mujyi wa Kigali aho bivugwa ko imodoka ya gisirikare yagonze imodoka, iyagonzwe ikagonga abanyamaguru barimo na Producer Juniro Multisystem.

Muyoboke Alex wari ahabereye impanuka wanafashije mu kujyana uyu mugabo kwa muganga yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Junior yagize ikibazo mu mugongo, no mu mutwe ariko avunika cyane ukuboko.

Uyu mugabo igufwa ry’ukuboko kwe ryaracitse ku buryo byashobokaga ko baguca icyakora ababyeyi be babanza kubyanga.

Eachamps mu kiganiro gito yagiranye n’umwe mu barwaje Producer Junior yatubwiye ko byamaze kwemezwa Junior agiye gucibwa akaboko.

Yagize ati” nibyo koko abaganga bamaze kwemeza ko bamuca akaboko kuko karangiritse kandi batagaciye ngo kakomeza kwangiza n’ibindi bice by’umubiri bizima, n’ibintu bibabaje ariko dutegereje amahitamo ya nyagasani wenda bashobora kwisubira babonye ubundi buryo ntibagace”.

Uncle Austin wababajwe bikomeye n’impanuka ya Junior dore ko yanamugeneye amwe mu mafaranga yahawe mu bihembo bya Salax Awards yashyize ubutumwa bubaje kuri status ye ya whatsap yibaza uko mugenzi we amerewe kuri ubu.

Yagize ati” ubuzima n’ubusazi rimwe na rimwe ntibunatubanira.. Junior umwe  mu ba producer nemera, yakoze indirimbo zange nyinshi none ubu agiye kubura akaboko, akaboko kadukoreye byinshi byiza birababaje,.. ndibaza uko amerewe  nonaha.Ubutumwa bwa Uncle Austin

Yakoze indirimbo nyinshi  zitandukanye zanakunzwe ku rwego cyane 

03/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
iregat
ilke dat
Mukadaff zephani
Junior ihanganepe kubamuriyisi nukwihangan imana igufasha haboneke ubundi bufasha.
Mukadaff zephani
Junior ihanganepe kubamuriyisi nukwihangan imana igufasha haboneke ubundi bufasha.
Habineza David
Ndababaye
Louiziano Bolsonaro
Producer Junior remember that God knows
Osca junior
Oh! rara nagahinda gakomeye kuri junior multisystem Junior Imana igufite mubiganza nyuma yibyo urimo bigukomereye niyizi ukuzabaho
Samuel
Let us pray 4him 2be ok.
Sponsored Content
Loading...

Recently Added