Imikino y’ibirarane irangiye AS Muhanga ihagamye Mukura VS, Kiyovu Sports itsinda Bugesera FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imikino y’ibirarane irangiye AS Muhanga ihagamye Mukura VS, Kiyovu Sports itsinda Bugesera FC

Imikino y’ibirarane irangiye AS Muhanga ihagamye Mukura VS, Kiyovu Sports itsinda Bugesera FC

Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga imikino ibiri y’ibirarane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19, AS Muhanga yari yakiriye Mukura VS iza no kuyihagama banganya 0-0 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsindiye Bugesera FC ku Mumena.

Byari ibirarane by’umunsi wa 22 bitakiniwe igie bitewe na mwe muri aya makipe yari afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

AS Muhanga yari yakiriye ikipe ya Mukura VS yo mu Magepfo y’u Rwanda, benshi bumvaga iyi kipe iribuze gutsindira AS Muhanga iwayo I  Muhanga, ariko siko byagenze kuko yaje kuhatungurirwa amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo ibi byabaga ariko ikipe ya Kiyovu Sports yo ntiyari yoroheye Bugesera FC kuko yarimo iyitsinda ku Mumena.

Yaje kuyitsinda ibitego 3-1, igitego cya Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro cyo ku munota 15 icya Heron Scarla ku munota wa 20 n’icya Nizeyimana Djuma ku munota wa 41 nibyo bayehesheje amanota 3 Kiyovu Sports imbere Bugesera FC yatsindiwe igitego cy’impozamarira na Samson Ikechuke ku munota wa 32.

Kunganya na AS Muhanga, Mukura yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45 ni mu gihe AS Muhanga yagumye ku mwanya wa 8 n’amanota 29, Kiyovu Sports n’ubwo yatsuize Buesera FC yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 38 mu gihe Bugesera yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 24.

Shampiyona ikaba yabaye isubitsweho gato ikaba izasubukurwa tariki ya 20 Mata hakinwa imikino y’umunsi wa 23.

03/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added