Inama y’Abaminisitiri yahaye akazi gakomeye Tom Close | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inama y’Abaminisitiri yahaye akazi gakomeye Tom Close

Inama y’Abaminisitiri yahaye akazi gakomeye Tom Close

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 3 Mata 2019 yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye abayobozi bashya inshingano barimo na Dr.Muyombo Thomas[Tom Close] umuhanzi wamamaye mu ndirimbo ndetse no kwandika ibitabo.

None ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje ko Dr. Muyombo Thomas aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Tom Close nyuma y’impano y’umuziki amaze imyaka irenga icumi akora yandika n’ibitabo byagenewe abana. Kugeza ubu amaze gushyira hanze ibirenga 20.

Ibi bije nyuma yahoo mu Ukuboza 2019 Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yamushimye mu buryo bukomeye uburyo ufatanya umuziki, kuvura abantu no kwandika ibitabo.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bafatanyije kwiga ndetse n’umuziki aza no gutsindira impamyabushobozi muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga, yagiye akora mu bitaro bitandukanye mbere yo kujya gukora muri iki kigo yahawe kuyobora cya (RCBT-Kigali).

Tags

04/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(9)
sinzobatohana vital
mwiriwe ,nukuri icyo gikorwa cya nyakubahwa perezida wa repuburika yakoze mukuduza muntera uwu muhanzi akaba numuganga ar iwe DR.MUYOMBA THOMAS turabyishyimiy cyane ,maze thomas naw namusaba kwitanga akuzuza inshingano ahawe .
sinzobatohana vital
mwiriwe ,nukuri icyo gikorwa cya nyakubahwa perezida wa repuburika yakoze mukuduza muntera uwu muhanzi akaba numuganga ar iwe DR.MUYOMBA THOMAS turabyishyimiy cyane ,maze thomas naw namusaba kwitanga akuzuza inshingano ahawe .
Habimana emmanuel
Nibyiza rwose mureke duharanire gukora ibyiza kugirango tuzamurwe muntera
MUKADAFF ZEPHANI
NISHIMIYE INTAMBWE UMAZE GUTERA TOM CLOSE KWIFURIJE AKAZIKEZA MURAKOZE
0789778532
love you
0789778532
love you
Louiziano Bolsonaro
urabikwiye Tom Close kuko wiyubaha.
eric baleine
big up thomas
Eric
Kbs birakwiye kandi nishimiye kuba ya hawe akazi kuva mu bwana afite inzozi zo kuvuga nubwo uwatumye abigiramo umuhate yitahiye atamuvuye (his mom )
Sponsored Content
Loading...

Recently Added