BINEWA: Tanzania yegukanye igikombe nyuma yo kunganya n’Amavubi [AMAFOTO] | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

BINEWA: Tanzania yegukanye igikombe nyuma yo kunganya n’Amavubi [AMAFOTO]

BINEWA: Tanzania yegukanye igikombe nyuma yo kunganya n’Amavubi [AMAFOTO]

Irushanwa rya gishuti ryahuzaga amakipe y’ibihugu 3 mu batarengeje imyaka 17 (Rwanda, Tanzania na Cameroun) ryateguwe na kompanyi yo muri Cameroun ‘BINEWA’ ku bufatanye na FERWAFA ryarangiye Tanzania yegukanye igikombe nyuma yo kunganya n’u Rwanda ibitego 3-3.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 29 Werurwe risozwa uyu munsi tariki ya 4 Mata, amakipe y’ibihugu uko ari 3 akaba yarahuye ubundi habarwa amanota, ifite menshi yabaye Tanzania iba ariyo yegukana igikombe.

Uyu munsi nibwo hakinwe umukino wa usoza irushanwa wahuje u Rwanda na Tanzania, u Rwanda rwari rufite ubusa kuko rwatsinzwe na Cameroun naho Serengeti Boys (ikipe y’igihugu ya Tanzania mu batarengeje imyaka 17) yatsinze Cameroun ifite 3 inganya na Cameroun.

Amavubi yatangiye neza uyu mukino wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo aho ku munota 18 yari amaze kubona igitego cyatsinzwe na Rutonesha Hesbon kuri kufura nyuma y’ikosa ryari rikorewe kapiteni w’ikipe y’igihugu Nsanzimfura Keddy.

Nyuma y’iminota 2 gusa Keddy yaje kubone aya Mavubi mato igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Benshi batangiye gukeka ko imvura y’ibitego yaba igiye kugwa ku ruhande rw’u Rwanda banyagira Serengeti Boys ariko siko byagenze kuko ku munota wa 29 John Edmund yishyuye icya mbere maze bajya kuruhuka ari 2-1.

Ku munota wa 52 John yongeye kunyeganyeza urushundura mbere y’uko ku munota wa 83 Milinge Salum ashyiramo igitego cya 3 cya Tanzania.

Benshi bakekaga ko birangiye ariko u Rwanda rwaje kwishyura iki gitego ku munota wa 90 gitsinzwe Mwebaze Yunusu kuri kufura birangira ari 3-3.

Kunganya uyu mukino Tanzania yahise yegukana igikombe n’amanota 4, Cameroun igira 3 mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

Iri rushanwa ryateguwe na kompanyi yo muri Cameroun ya BINEWA ifite intego yo gushakira imikino ya gishuti amakipe y’ibihugu ndetse n’andi makipe asanzwe, rikaba ryarabaye ku bufatanye na FERWAFA hari mu rwego rwo gufasha kwitegura neza ikipe y’igihugu ya Cameroun ndetse na Tanzania zizitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatareneje imyaka 17 kizabera muri Tanzania guhera tariki ya 14 Mata uyu mwaka.

11 b'Amavubi babanjemo

Serengeti Boys, 11 babanjemo

Rodrigue murumuna wa Djihadi Bizimana umwe mu basore abtanga icyiizere cy'ejo hazaza

Wari umukino ufunguye uryoheye ijiso

Rutahizamu w'u Rwanda Nyarugabo ntabwo uyu munsi byamuhiriye

Ubuvuziiiii

Kunanya n'u Rwanda ntibabyisimiye

Hesbon yishimira igitego cye

Ababasifuzi basifuye uyu mukino bahawe imidari

Bambikwa imidari

Kapiteni wa serengeti Bayoys ashyikirizwa igikombe

Hafashwe ifoto y'urwibutso ku makipe uko ari atatu

04/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added