TUBAMENYE: Abakinnyi 44 baturutse mu bihugu 11 nibo bari muri shampiyona y’u Rwanda nk'abanyamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

TUBAMENYE: Abakinnyi 44 baturutse mu bihugu 11 nibo bari muri shampiyona y’u Rwanda nk'abanyamahanga

TUBAMENYE: Abakinnyi 44 baturutse mu bihugu 11 nibo bari muri shampiyona y’u Rwanda nk'abanyamahanga

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane mu Rwanda, shampiyona yayo umwaka w’imikino wa 2018-2019 iragenda igana ku musozo, ni sampiyona buri kipe iba yemerewe gukinisha abakinnyi ishaka bavuye mu bihugu bitandukanye ariko ntiba yemerewe kurenza abakinnyi 3 ku mukino b’abanyamahanga, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi b’abanyamahanga barimo gukina muri shampiyona y’u Rwanda bari mu makipe 13 muri 16 akina mu cyiciro cya mbere aho bagera kuri 44 baturuka mu bihugu 11.

Muri iyi nkuru Eachamps yagendeye ku bakinnyi barimo gukina ubu muri uyu mwaka w’imikino bafitiye amasezerano amakipe yo mu Rwanda, abayavuyemo bagasohoka hanze n’ubwo baba barakinnye mu Rwanda muri uyu mwaka ntabwo iyi nkuru yabakomojeho.

Muri shampiyona kandi yo mu Rwanda birashoboka ko hari abakinnyi bakina nk’abanyarwanda ariko atari bafite ubundi bwenegihugu ndetse banakinira amakipe y’ibihugu byabo bitari u Rwanda, aba nabo ntabwo tubagarukaho kuko ari abanyarwanda bakina nk’abanyarwanda.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikinwa n’amakipe 16, muri ayo makipe 3 muriyo ntabwo akoresha abakinnyi b’abanyanyamahanga ariyo APR FC, Police FC na Marines FC zikaba zarahisemo gukoresha abanyarwanda gusa.

Andi uko ari 13 akinisha abanyamahanga aho iyo ukoze imibare usanga iyi shampiyona ikinwamo n’abanyamahanga 44 baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika ndetse n’umwe wo muri Brazil ukinira rayon Sports ari we Raphael Jonathan Da Silva.

Igihugu cy’u Burundi nicyo gifite abakinnyi benshi mu Rwanda aho gifite 13, naho ikipe ikinisha abanyamahanga benshi ni AS Kigali ifite 6 mu gihe Mukura VS yo ifitemo 1 gusa.

Aba bakinnyi uko ari 44 baturuka mu Burundi(13), DR Congo(10), Uganda(6), Ghana(5), Nigeria(3), Brazil(1), Liberia(1), Guinea Conakry(1), Cote d’Ivoire(1), Gabon(1), Tanzania(1), Cameroun(1)

Rutahizamu wa Rayon Sports, Sarpong Michael yakuye muri Ghana

Dore urutonde rw’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda baturuka hanze yarwo

Rayon Sports: Donkor Prosper na Michael Sarpong(Ghana), Kakule Mugheni Fabrice( DRC), Raphael Da Silva(Brazil)

Raphael Da Silva wa Rayon Sports ukomoka muri Brazil niwe mukinnyi rukimbi ukina muri shampiyona y'u Rwanda  yaravuye hanze y'umugabane w'Afurika

AS Kigali: Ndarusanze Jean Claude(Burundi), Ngama Emmanuel(Burundi), Rashid Leon(Burundi), Frank Kalanda, Ssentongo Ruhinda Faruk,  Shamiru Bate(Uganda),

Kiyovu Sports: Armel Ghislain (Cameroon), Shavy Babicka Warren (Gabon), Herron Berrian Scarla (Liberia)

Bugesera FC: Ikechuku Samson (Nigeria), Ndayisenga Kevin na Nzigamasabo Steve(Burundi)

Sunrise FC: Babua Samson (Nigeria), Moussa Sova(Burundi) na Mambo Eric(Tanzania)

Umunya Nigeria ukinira Sunrise, Nyagatare afatwa nk'umwami wabo

Mukura VS: Gael Duhayindavyi(Burundi)

Musanze FC: Barilengako Frank (Burundi), Kambale Salta Gentil(DRC), Jean Didier Touya(Guinée-Conakry) na Kikunda Musombwa Patrick(DRC).

Etincelles FC: Mumbele Saiba Claude(DRC), Iddy Djumapili(Burundi), Muganza Kaliba Joackim(DRC), Mutebi Rachid (Uganda) na Nduwimana Michel(Burundi)

Gicumbi FC: Kalisa Dido na Muyango Ombeni(DR Congo)

Kirehe FC: Masudi Abdalah(Burundi), Mohammed Loo Akuff(Ghana) na Frank Jaykum(Ghana)

Amagaju FC: Tresor Ndikumana(Burundi) na Amewuga Francis(Ghana) na Emanuel(Nigeria)

Espoir FC: John Semazzi(Uganda), Wilonja Jacques(DRC), Mutombo Govin(DR Cong) na  Kyambadde Fred(UGANDA)

AS Muhanga: Bamba Bangari (Cote d’Ivoire), Lurihoshi Dieu Merci(DRC) Abaun Dar Kurimpuzu(Burundi)

Ndarusanze Jean Claude (burundi), umwe mubakinnyi 6 ba AS kigali b'abanyamahanga bakina mu Rwanda

Umukinnyi umwe rukumbi w'umunyamahanga ukinira Mukura VS, Gael Duhandavyi umwe mu barundi 13 bakina mu Rwanda

05/Apr/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
OKOED BENARD
APR FC IS STRONGER THAN POLICE FC
YOUNOUS
Inkuru nziza peeeh
Sponsored Content
Loading...

Recently Added