#KWIBUKA25: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n'abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

#KWIBUKA25: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n'abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

#KWIBUKA25: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n'abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni harimo n'abari abakinnyi n'abakunzi b'umukino wa Basketball.

Kuri ubu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 25, hari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, hakaba harimo n’iya siporutifu ndetse no mu mukino wa Basketball tugiye kurebera hamwe abari abakinnyi ndetse n’abakunzi bayo bamenyekanye bazize Jenoside.

Guhera tariki ya 07 Mata abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batangira icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntabwo ruramenyekana kimwe n’uko bitoroshye kuba warumenya, gusa ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’rikaba ryagerageje  ribona amazina  y’abantu bagera kuri 29.

 urutonde rw’abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE) yakiniraga ESPOIR B.B.C

RUGAMBA Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)ESPOIR B.B.C

RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR

RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC

KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C

MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C

NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C

MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C

MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C

HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C

MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C

TWAGIRAMUNGU Felix bitaga RUKOKOMA/ ESPOIR B.B.C)

MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C

RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C

KAMANZI bitaga MAJOR/ ESPOIR B.B.C

MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C

GATERA Yves /ESPOIR B.B.C

KABAYIZA Raymond umunyamuryango ndetse n’umwe mu bayishinze ikipe ya ESPOIR BBC

FLORENCE bitaga KADUBIRI/ MINITRAPE B.B.C

ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC

GASENGAYIRE Emma /UNR

MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC

RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC

CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC

CHRISTIAN / INKUBA BBC

RUTARE Pierre yari perezida w’INKUBA BBC

NSHIMAYEZU Esdras /UNR

NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC

SIBOYINTORE /MINIJUST BBC

08/Apr/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added