Areruya Joseph yanditse amateka atarakorwa n’undi munyafurika wo munsi y’ubutayu bwa Sahara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Areruya Joseph yanditse amateka atarakorwa n’undi munyafurika wo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Areruya Joseph yanditse amateka atarakorwa n’undi munyafurika wo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Umunyarwanda ukina umukino w’amagare nk’uwabagize umwuga mu ikipe ya Delko Marseille yo mu Bufaransa, Areruya Joseph yabaye umunyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara witabiriye isiganwa rikomeye ku isi rya Paris- Roubaix 2019 ryabaye ku munsi w’ejo rikegukanwa na Gilbert Philippe ukinira Deceuninck-Quick Step.

Iri siganwa riba umunsi umwe, ryabaye ku munsi w’ejo mu gace ka La Compiègne mu mujyaruguru y’u Bufaransa mu ntera y’ibirometero 257, birimo 54.5 byaje kurangira umubiligi Gilbert Philippe ari wegukanye iri siganwa.

Uyu mubiligi ukinira Deceuninck – Quick Step yo mu Bubiligi yaje kwegukana iri siganwa akoresheje amasaha 5 iminota 58 n’amasegonda 2 aho yanganyije ibihe na Politt Nils wa Team Katusha - Alpecin.

Iri siganwa rya Paris – Roubaix ni rimwe mu masiganwa akuze kandi akomeye cyane ku isi rikaba ryagoye cyane umunyarwanda ukinira ikipe ya Delko Marseille – Province wari ugiye no kurikina bwa mbere.

Habura ibirometero 101 uyu musore yaje kugira ikibazo cy’igare ariko riza gukorwa asubira mu muhanda akomeza isiganwa.

Uyu musore w’imyaka 23 yari afite inzozi zo gusoza iri siganwa, yaje kurisoza ariko yageze ku murongo nyuma y’iminota yagenwe, gusa yanditse amateka yo kuba ari munyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara ukinnye iri siganwa.

Iri siganwa ryatangiye mu 1896 ubu rikaba ryakinwaga ku nshuro y’117 kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abasiganwa 175, 100 baba aribo babashije gusoza isiganwa maze 65 baviramo mu nzira mu gihe 10 bahageze nyuma y’igihe kigenwa n’amategeko.

Dore 5 ba mbere

1. Philippe Gilbert (Bel) Deceuninck – Quick-Step, 5:58’02”
2. Nils Politt (Ger) Katusha-Alpecin: Bakoresheje ibihe bimwe
3. Yves Lampaert (Bel) Deceuninck – Quick-Step, +13’’
4. Sep Vanmarcke (Bel) EF Education First, + 40’’
5. Peter Sagan (Svk) Bora-Hansgrohe, + 42’’

Areruya Joseph yabashije gusoza isiganwa n'ubwo yahageze nyuma y'igihe

Umubiligi Gilbert niwe waryegukanye

15/Apr/ 2019,5 days ago |

Post Your Comment

Comments(1)
20cent
njyewe muba munsekeje wallah ngo yanditse amateka hhhhhhh yahageze nyuma yigihe bamukoreyeho retour ark ngo yanditse amateka kweri
Sponsored Content
Loading...

Recently Added