Abakinnyi ba Espoir FC bandikiye abayobozi babo baranasinya ko bahagaritse imyitozo kubera amezi yirenze badahembwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba Espoir FC bandikiye abayobozi babo baranasinya ko bahagaritse imyitozo kubera amezi yirenze badahembwa

Abakinnyi ba Espoir FC bandikiye abayobozi babo baranasinya ko bahagaritse imyitozo kubera amezi yirenze badahembwa

Nyuma yo kumara amezi atatu batazi ikitwa umushahara, abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC bandikiye ubuyobozi bwabo babumenyesa ko bahagaritse imyitozo kubera kumara igihe badahembwa aho banabahaye igihe ntarengwa cyagera ntagikozwe bagafata undi mwanzuro.

Ni baruwa iriho umukono wa buri mukinnyi wa Espoir FC babandikiye ubuyobozi bwabo ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabishyura nabo bagakomeza akazi nta kibazo.

Muri iyi baruwa bavuga ko nk’uko bubahirje gahunda ubwo basabwaga kugaruka mu kazi bagasubukura imyitozo nabo bagomba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye.

Bakomeza bavuga ko bahawe itariki ya 19 Mata 2019 bakaba bakemuye iki kibazo byakwanga nabo bagafata izindi ngamba.

Aba bakinnyi bahagaritse imyitozo mu gihe barimo bitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bazakiramo Mukura VS ku munsi wo ku Cyumweru.

Ibaruwa abakinnyi banditse bakanasinya

Tags

17/Apr/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...