AMAFOTO: Juventus ya Cristiano itunguriwe mu Butaliyani, Man U inyagirirwa muri Espane, amakipe 2 yageze muri ½ cya UEFA CL yamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Juventus ya Cristiano itunguriwe mu Butaliyani, Man U inyagirirwa muri Espane, amakipe 2 yageze muri ½ cya UEFA CL yamenyekanye

AMAFOTO: Juventus ya Cristiano itunguriwe mu Butaliyani, Man U inyagirirwa muri Espane, amakipe 2 yageze muri ½ cya UEFA CL yamenyekanye

Mu ijoro ryakeye nibwo hakinwaga imwe mu mikino ya ¼ yo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi, Barcelona ikaba yasezereye Manchester United ku giteranyo cy’ibitego 4-0 na Ajax isezerera Juventus ku giteranyo cy’ibitego 3-2 zigera muri ½, andi makipe 2 azamenyekana ejo.

Duhereye muri Espagne ikipe ya Manchester United yari yagiye gusura FC Barcelona, umukino ubanza wari wabereye mu Bwongereza wa Barcelona yari yatsinze 1-0.

Mancehster United yari ifite akazi katoroshye ko kwisyura iki gitego ndetse igashaka n’ikintsinzi, gusa ntibyaje kubahira kuko baje kunyagirwa ibitego 3-0.

Man U yatangiye umukino neza cyane ndetse ku munota wa 1 mbere w’umukino iba yanabonye igitego ariko umupira Rasford awuteye ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

Nyuma yaho uyu musore yabonye andi mahirwe ariko nayo ntiyayabyaza umusaruro.

Barcelona yari yatangiye umukino isa nituje yahise isa nikanguka ubundi itangira kwiharira umupira byaje kubaha igitego ku munota wa 16 Lionel Messi atsinda igitego cya mbere nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Manchester.

Nyuma y’iminota 4 gusa uyu mugabo yongeye kunyeganyeza inshundura ku mupira yateye mu izamu maze umunyezamu De Gea yajya muwufata ukamunyura mu mbavu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

Mu gice cya kabiri nta kintu kigaragara Manchester United yakoze uretse kubona isa niyacitse intege, ibintu byaje kuba bibi kurushaho ku munota wa 61 ubwo Coutinho yatsindiraga Barcelona igitego cya 3, umukino waje kuranira ari 3-0, Man U isezerwa ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

Barcelona ikaba itegereje kumenya iyo bizahura muri ½, aho izaba ari izakomeza hagati ya FC Porto na Liverpool zikina uyu munsi

Igitego 1-1 mu mukino ubanza Ajax yari yakiriyemo Juventus, benshi bumvaga iyi kipe iza koroherwa n’umukino wo kwishyura ariko birangira itunguwe itsindirwa mu Butaliyani ndetse ihita inasezererwa.

Cristiano Ronaldo niwe wabanje gufungura amazamu n’igitego cy’umutwe ku munota wa  28 ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Iki gutego cyaje kwishyurwa  na Van De Beek ku munota wa 34 mbere y’uko De Ligt ku munota wa 67 atsinda igitego gisezerera Juventus.

Juventus ikaba yaje gusezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2, Ajax ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Tottenam Manchester City ziri bukine uyu munsi.

Ronaldo umujinya wari wose

Ntiyumvaga ibibayeho

17/Apr/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Nkunzimana edouard sapir.
Oya ronaldo siw yokwama atsinda we nyene. nabandi barategura kdi barategurwa. yisaziz mutama imyaka ntinyegezwa
68895744 1 month ago
jew ndi habimana victor ewa umusaz wanje messi aguma abikor kwer nanje nzoguma fana ikip yanyje kwer nibe ikabaror mu ntar yakayanza
nkunzimana edouard sapir
THE LUCK TO LIVERPOOL AND PSG THIS YEAR!
Cedirik Amisr
Uwomusore Ngo Ni Cr7 Niyihagane Akubitwe Ntakundi!
Sponsored Content
Loading...