Tom Close yahishuye indi mpano ye itari ukuririmba cyangwa ubuganga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tom Close yahishuye indi mpano ye itari ukuririmba cyangwa ubuganga

Tom Close yahishuye indi mpano ye itari ukuririmba cyangwa ubuganga

Umuhanzi Tom Close wabaye uwa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro yaryo ya mbere yahishuye indi mpano kamere ye itari ukuririmba cyangwa umwuga w'ubuganga asanzwe akora.


Tom Close watunguye benshi ubwo yerakanaga ko usibye no kuririmba ashobora kuvamo umushushanyi mwiza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye kimwe mu bishushanyo yakoze bitungura ndetse binatangaza abafana be cyane ko kuva mu myaka yashize ari ibanga atari yarigeze abasangiza.


Mbese urabona Tom Close yavamo umushushanyi mwiza?
 

Tubibutse ko Tom Close mu bijyanye na muzika aherutse gukorana indirimbo na Eddy Kenzo ukomeje kubica muri Uganda, akarere no mu mahanga bakaba barayise Zero Distance ndetse kugeza ubu akaba afitanye indirimbo yindi nshyashya n'undi muhanzi witwa Nico MP bise Malayika ateganya no gukora amashusho yayo vuba aha akanamurika Album ye ya Karindwi ataratangaza izina ryayo ariko ahamya ko izajya hanze vuba.


Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter

Reba hano amashusho ya “Zero Distance" ya Tom Close na Eddy Kenzo

15/Aug/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content