Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere kizahishura impano yo gushushanya idasanzwe afite | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere kizahishura impano yo gushushanya idasanzwe afite

Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere kizahishura impano yo gushushanya idasanzwe afite

Umuhanzi Tom Close kuri ubu mu minsi iri imbere arateganya gushyira hanze igitabo cye bwite cyo gusoma yamaze gutunganya gishobora kuzagaragaza indi mpano ye mu buryo butunguranye.

 

Tom Close uteganya gushyira hanze iki gitabo cye gishya kitwa “GASARO N'ABAJURA” kizagaragaramo inkuru yanditswe ikanashushanywa na MUYOMBO Thomas Alias Tom Close dusanzwe tumenyereye muri muzika nyarwanda.

 

GASARO N'ABAJURA igitabo kirimo inkuru yanditswe ikanashushanywa na Tom Close akaba yifuza kuyisangiza abanyarwanda bose

 

Tom Close wabashije kwegukana igihembo cy'irushanwa rya PGGSS ku nshuro yaryo ya mbere akaba kuri ubu agiye gushyira hanze iki gitabo cye gishya yise “GASARO N'ABAJURA” nyuma y'aho mu minsi ishize yari yahishuriye abakunzi be ko usibye no kuririmba ari umuhanzi ukomeye mu bijyanye no gushushanya, Kuri ubu rero akaba agiye gushyira hanze iki gitabo cye gishya kizagaragaramo inkuru yashushanyije akanategura.

 

Iyi rero akaba ari inkuru ishobora kuzashimisha abakunda ibitabo by'inkuru zishushanyije zikorerwa mu Rwanda ndetse bikaba byanafasha Tom Close mu bijyanye no kuba yagurisha izina rye n'ubumenyi bwe mu bisata bibiri haba muri muzika akazasigira u Rwanda indirimbo ndetse no mu masomero tukajya tuhasanga ibihangano bye.

 

Ibishushanyo bigaragara mu nkuru yanditswe ikanashushanywa na Tom Close

 

 

 

Tubibutse ko ubu Tom Close afite imirimo igera kuri itatu yose akora by'umwuga harimo Kuririmba, Ubuganga, ndetse n'iyi mpano ye nshya agiye gusangiza abakunzi be n'abakunda inkuru zishushanyije n'abanyarwanda bose muri rusange.

 

[ Indi nkuru wasoma : Tom Close yahishuye indi mpano ye itari ukuririmba cyangwa ubuganga ]

 

Mu bijyanye n'ubuganga kuri ubu Dr. Tom Close akaba ageze ku ntera ishimishije aho ubu akora mu Kigo cy'Igihugu cyo Gutanga Amaraso aho yagiye avuye Kacyiru aho yakoraga ibijyanye n'ubuvuzi muri Polisi y'igihugu.

 

Mu bijyanye no kuririmba uyu muhanzi mu minsi ishize akaba yarashyize hanze indirimbo yakoranye na Nico MP ndetse akaba aherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye na Eddy Kenzo bise “Zero Distance

 

Mbese ukurikije ibihangano bya Tom Close mu bijyanye no gushushanya urabona bizamuhira kurusha umuziki?
Yego
 
Ikindi Kivuge
 

 

09/Sep/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content