Lyrics of Ni Uwacu (Umusinzi) by Danny Vumbi| eachamps.rw

Ni Uwacu (Umusinzi) by Danny Vumbi

Igitero cya mbere

Ntabwo agisoma, akubita

Ku munwa ubundi agahita agotomera!

Gulugulu gulugulu...

Ijisho, ryarahiye

Imbere ye imodoka zirahagarara,

Gulugulu gulugulu...

Umuhogo, Waciwe imikokwe n\'umuvuduko

w\'ibisukika

Ayi!! Aya aya yayayayayaya....

Ikinyobwa yanga ku isi ni kimwe

Ni amazi ya robine

Gulugulu gulugulu...

Icyaka cyamubanye icyorezo

Nabuze amaherezo

Aya ya yayayayayaya....

Inyikirizo

Uyu nguyuuuuuu bagenzi banjye

(Bagenzi banjye)

Ni Umusinzi ariko ni uwacu

( Burya ni uwacu)

Yaraborewe ariko ni uwacu

(Ariko ni uwacu)

Ntitukamutererane kuko ni Uwacu

(Ntitukamutererane)

Ni umunywi wacu

(Tumutware gahoro gahoro ni uwacu)

Ni Umunywi wacu

(Yananiwe amazi n\'imitobe arayanga)

Ni umunywi wacu

Aya yayayayayayayayaya...

Igitero cya kabiri

Ntanywa ubwoko

Kandi kuri we ngo kuzivanga yumva ari toto

Gulugulu gulugulu.....

Umubavu ahorana ,

Ni umufuke iyo umwegereye uhita usinda

Gulugulu gulugulu.....

Niba ushaka ko muhuza urugwiro

Imeneho inzoga! Aho yanagusoma

Naho ushaka ko mucana umubano

Wamwima umusemburo

Ukamuha imitobe!!! Yeeeeee...!

Inyikirizo

Uyu nguyuuuuuu, bagenzi banjye

(Bagenzi banjye)

Ni Umusinzi ariko ni uwacu

( Burya ni uwacu)

Yaraborewe ariko ni uwacu

(Ariko ni uwacu)

Ntitukamutererane kuko ni Uwacu

(Niko tumutunze)

Ni umunywi wacu

(Tumutware mpola mpola ni uwacu)

Ni Umunywi wacu

(Tumutware gake gake ni uwacu)

Ni umunywi wacu

Iye ye ye ye ye.....

Igitero cya gatatu

Ntitumuhane, ni umuntu wacu

Tumutware gahoro gahoro

Gulugulu gulugulu....

Dore ejo bundi, Yakerewe ku kazi

Bati boss aragushaka

Nawe arasubiza ati

\"Ba rubebe abo baba biba

Ni mube mubandinze

(Gulugulu gulugulu...)

Nta nyinya nakwereka uwo boss

Na mucoma namukwepye\"

Yari azi ko akiri mu kabare

Inyikirizo

Uyu nguyuuuuuu, bagenzi banjye

(Bagenzi banjye)

Ni Umusinzi ariko ni uwacu

( Burya ni uwacu)

Yaraborewe ariko ni uwacu

(Ariko ni uwacu)

Ntitukamutererane kuko ni Uwacu

(Niko tumutunze)

Ni umunywi wacu

(Tumutware mpola mpola ni uwacu)

Ni Umunywi wacu

(Tumutware gake gake ni uwacu)

Ni umunywi wacu

Iye ye ye ye ye.....

More Artist Lyrics
Bindimo lyrics

Yvan Buravan
2,678 Views
Arirarira lyrics

Danny Vumbi
1,205 Views
Ni Danger lyrics

Danny Vumbi
2,693 Views
Post Your Comment
Loading...