Lyrics of Ntacyadutanya by The Ben ft Princess Priscillah| eachamps.rw

Ntacyadutanya by The Ben ft Princess Priscillah

Ntacyadutanya… Ntacyadutanya

 

Chorrus (The Ben & Priscillah)

N'aho izuba ryareka kurasa
Ntuzigera uyoba mpari
Kubaho ntagufite
Bimeze nk’igiti kitagira amashami
Nzagukundwakaza
Nzagutuza utunganirwe
Nshuti y’akadasohoka, soko y’umutuzo
wanjye
Ntacyadutanya, ntacyadutanya
Baby, my Darling

Oooh, Ntacyadutanya, ntacyadutanya,
Baby, my Darling

 

V 1

The Ben: Ni wowe, ni wowe mbona
Iruhande rwanjye nkagira umutuzo
Kugushyira amakenga
Tukabana ntakwishisha
Uri mwiza ubereye urugo
Priscillah: Mu masaha akuze uri ingabo inkingira
Uri indirimbo yanjye ya buri munsi
Mutima, ni ukuri ntuzambabaze ma
Mutima, nzaguhundagazaho urwo nabibye
Eeeh, Mutima
Anything you wanna do, just let me know
Anything you wanna se, just tell me
Tell me boy….

 

Chorrus

N'aho izuba ryareka kurasa
Ntuzigera uyoba mpari
Kubaho ntagufite
Bimeze nk’igiti kitagira amashami
Nzagukundwakaza
Nzagutuza utunganirwe
Nshuti y’akadasohoka,
soko y’umutuzo wanjye
Ntacyadutanya, ntacyadutanya
Baby, my Darling
Oooh, Ntacyadutanya, ntacyadutanya,
Baby, my Darling

 

Priscillah: N'aho imvi zanjye zaba uruyenzi
Nzibuka ko ntawe uzigera aguhiga
Wanyibukije inzozi nziza
Nzozi nziza narose kera
Nzakubera ubutaka uzakuramo imiringa

The Ben: Mu ntege nke unguma iruhande, nkaruhuka
Wanyegera unguyaguya, nkaruhuka
Mutima, ni ukuri ntuzambabaze ma
Mutima, nzaguhundagazaho urwo nabibye
Eeeh, Mutima
Anything you wanna do, just let me know
Anything you wanna see, just tell me
Tell me girl….

 

Chorrus

N'aho izuba ryareka kurasa
Ntuzigera uyoba mpari
Kubaho ntagufite
Bimeze nk’igiti kitagira amashami
Nzagukundwakaza
Nzagutuza utunganirwe
Nshuti y’akadasohoka,
soko y’umutuzo wanjye
Ntacyadutanya, ntacyadutanya
Baby, my Darling
Oooh, Ntacyadutanya, ntacyadutanya,
My Darling
Ntacyadutanya, ntacyadutanya
Ntacyadutanya, ntacyadutanya
Ntacyadutanya, ooooh

 

 

More Artist Lyrics
Ko Nahindutse lyrics

The Ben
4,333 Views
Post Your Comment
Loading...