Lyrics of Twarayarangije by Ama G the Black| eachamps.rw

Twarayarangije by Ama G the Black

Yoo…
Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije

Yoo…
Abanza n’ayisumbuye he, twarayarangije.

Yoo…
Si ayo gusa, n’aya kaminuza,
Bamwe,
twarayarangije.

Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute?

Ninde wakubise umudiho utava mu itako?
Ninde wazanye uruhara atabanje amasoso
Ninde urya agasendababoyi atabaze inkoko?
Muratubeshyabeshya amashuri muyatesha agaciro
Ninde wagiye ku kazi mbere afite uburambe
Ahubwo ko ari ya nda nini igiye kubabana karande
Ko twize gardienne turihirwa n’ababyeyi
Primaire, secondaire, bakora iyo bwabaga
Twatemaga ijoro ku rubaho n’itushi
Nta gourde twigeze, iyo yari iy’abifite
None bimwe twakoze, mubitesheje agaciro
Kandi twararangije.
Ese ubu twiyahure?

Yoo…
Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije

Yoo…
Abanza n’ayisumbuye he, twarayarangije.

Yoo…
Si ayo gusa, n’aya kaminuza,
Bamwe,
twarayarangije.

Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute?

Nzaponde sima kandi mfite licence
Nzacuruza ubunyobwa n’ibiraha kandi njyewe narize
Mu ma sections twize, nta burambe bwarimo
Basi nayo bayishyireho tuyiminuze tubone job
Ibyatugoraga twarabirangije
Ababyeyi bacu twarabahombeje
Aba-humaniste nirirwa mbona mu kajos bacuruza amandazi
Mines yabo iyo bayibaha, bakayishora mu maduka
Bagahomba bakamenya ko bahombye, uhombye arabyimenyera
Kubera icyo kibazo cy’uburambe, ibyo wize sibyo ukora
Abize BioChimie ni abafundi
Abo twiganye ni abashoferi
Gusa ku bakiri kwiga, murangize mwicare
Akaboko kanyu gafate inyundo, akandi gafate umwiko

Yoo…
Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije

Yoo…
Abanza n’ayisumbuye he, twarayarangije.

Yoo…
Si ayo gusa, n’aya kaminuza,
Bamwe,
twarayarangije.

Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute?

Inkoni nakubiswe na mère, inkonji na professeur
Nshaka kuba entrepreneur, none ndi muchoma hano
Sinize hotelerie pe.
Wenda n’iyo nyiga, nkakora nzi ko nkora ibyo nize
Muri classe nigagamo, bose barabizi
Mu kuboloka muri interro
Mu gukarota, reka reka
Ngo nzaba Bill Gates, nzabona akazi keza
Nyir’ibyago, imbwa zaramwoneye
Nk’ubu ngubu tige-cotton muri karitiye, ndi umukiliya wabyo
Nirirwa nkurugutura, ntega amatwi radiyo
Ngo numve ko nabona akazi
Gusa ikibazo ni kimwe: ngo nta burambe ku kazi mfite
Birutwa n’iyo mutavuga

Yoo…
Ayo mashuri mudusaba, twarayarangije

Yoo…
Abanza n’ayisumbuye he, twarayarangije.

Yoo…
Si ayo gusa, n’aya kaminuza,
Bamwe,
twarayarangije.

Impamvu dushomereye ngo nta burambe ku kazi
Waba utarigeze akazi, ukabona uburambe ku kazi ute?
Ute…Ute…Ute?

 

Post Your Comment
Loading...