Active Group ni itsinda ry'abahanzi b'abanyarwanda rigizwe n'abasore batatu (3) aribo Derek, Tizzo, na Olivis.
Mbere y'uko iri tsinda ribaho buri umwe mu barigize yakoraga umuziki ku giti cye, nyuma baza guhuza imbaraga bashinga Active Group, byaje no guhita bibazamura kurushaho aho bagiye bakora indirimbo zitandukanye zigakundwa cyane nk'iyo bise Udukoryo Twinshi bafatanyije na Danny Nanone, Aisha,... n'izindi, ushobora no kubakurikira kuri Facebook