Charlotte Rulinda ariwe Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza ariwe Nina ni abakobwa babiri bihurije hamwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2014 aho bari basanzwe bafasha abahanzi baririmba mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar.
Kwinjira muri muzika kwabo bavuga ko ahanini byaturutse ku ishyari ryiza batewe na bagenzi babo bafashaga abahanzi, nyamara bakaza kwisuganya bakaba abahanzi bakomeye, ndetse hakiyongeraho n'uburyo muri muzika nyarwanda hari umubare mucye w'abakobwa, Charly na Nina bakaba ari abahanzi b'abahanga biyemeje kuziba icyo cyuho ndetse no kugeza ibihangano byabo ku isoko mpuzamahanga.