Itsinda Stone Church risigaye ribarizwamo bamwe mu bari bagize Tuff Gang rirakataje mu bikorwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itsinda Stone Church risigaye ribarizwamo bamwe mu bari bagize Tuff Gang rirakataje mu bikorwa

Itsinda Stone Church risigaye ribarizwamo bamwe mu bari bagize Tuff Gang rirakataje mu bikorwa

Stone Church, itsinda rya muzika rihurije hamwe abahanzi bakora injyana ya Hip Hop batandukanye nka Bulldogg, Nick Breezy, Fireman, Green P, Young Tone n'abandi rikomeje gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y'igihe gito aba bose bafashe umwanzuro wo kwihuriza hamwe bagashinga iri tsinda.

 

Iri tsinda ribarizwamo abagize Tuff Gang havuyemo Jay Polly rikaba rimaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye kuva aba bahanzi bahoze muri Tuff Gang bakwihuza na Nick Breezy, Young Tone bakarishinga kuri ubu bakaba bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ndi Nigga' baherutse gushyira hanze mu minsi micye ishize.

 

Ndi Nigga by Stone Church

Kanda hano wumve, unabashe gutunga iyi indirimbo nshya ya Stone Church bise 'Ndi Nigga'

 

Abagize Stone Church itabarizwamo umuhanzi Jay Polly, bavuga ko batazatezuka ku nshingano bari basanzwe bafite zo gutanga ubutumwa binyuze mu njyana ya Hip Hop ndetse bakaba bagiye kongera kugarura isura yayo mu Rwanda.

 

Bulldogg, Fireman na Green P, bakaba bakomeje kugaragara mu bikorwa bibahuza bigaheza Jay Polly, gusa mu minsi ishize bakaba barahakanye ko Tuff Gang yasenyutse bemeza ko nta mwuka mubi uri hagati yabo na Jay Polly n'ubwo ibikorwa by'iri tsinda bisa bitakigaragara ndetse benshi bakaba banemeza ko koko iri tsinda rishobora kuba ryararangiye, aba batatu bagahitamo gutangira bundi bushya.

 

Nyuma y'amashusho ya "Ndi Nigga" bakaba bateganya guhita bashyira hanze indirimbo nshya ya Green P na Manzi bise 'Ese Uzihangana'.

 

15/Oct/ 2015,4 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content