Imyambarire ya Aline Gahongayire yatunguye benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imyambarire ya Aline Gahongayire yatunguye benshi

Imyambarire ya Aline Gahongayire yatunguye benshi

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana Aline Gahongayire , akaba ajya anatoza abakobwa bashaka kuba banyampinga yagatunguye abantu kubera ukuntu yari yamabye mu birori byo guhemba abamideri mu mpera z’icyumweru gishize.

 

Ahagana mu masaa mbiri z’umugoroba ku wagatanu w’icyumweru gishize, nibwo  Umuhanzikazi Aline Gahongayire ari kumwe na mugenzi we Tonzi binjiye mu cyumba cyari kuberamo ibirori byo uhemba umukobwa uzi kumurika imideli.

 

Bagihinguka mu muryango abantu benshi batangiye kubareba cyane, ahanini bitewe n’uburyo umuhanzikazi  Aline Gahongayire yari yambaye neza kandi imyambaro itamenyerewe cyane na benshi.

 

Yari yamabye  ikanzu igera hejuru y’amavi, ingofero y’urugara ishashagirana  ndetse imwambaro bifubika mu ijosi (Furari) udasanzwe dore ko wari ukoze mu mababa y’inkoko menshi cyane dore ko wari muremure ukabakaba ku maguru

 

Uku niko Aline Gahongayire wa kabiri uhereye i bumoso yari yambaye

 

 

Iyi Furari ikoze mu mababa y’inkoko yatunguye benshi bari bari aho kubera uburyo ayo mababa yari menshi cyane ndetse n’uburyo yareshyaga.

 

Aline Gahongayire ni umugore uzwi cyane hano mu Rwanda kubera ibikorwa by’imyidagaduro agenda agaragaramo nko kuririmba, gutoza ba Nyampinga, ndetse no gukina filime.

 
09/Nov/ 2015,4 years ago |
Sponsored Content