Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Fabrice ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyabikorikori”. Ba Fabrice bakunze kurangwa no kugaragariza imbaraga zabo mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gukemura ibibazo, icyo biyemeje bashirwa bakigezeho kandi barasesengura cyane buri kintu cyose babonye.

Serge ni izina ry’abahubgu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Gufasha abandi/ kubagirira akamaro”. Ba Serge bakunze kurangwa no gutekereza cyane, ntiabakunze kwivanga mu buzima bw’abandi, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bazi gufata ibyemezo kandi bakunda ibintu by’umwimerere

Emmanuel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura ngo “Imana iri kumwe natwe”. Ba Emmanuel ni abantu bamenyera vuba, bagira umutima ukunda abandi, barakora cyane kurusha kuvuga, bazi gutanga amakuru kandi berekana amarangamutima yabo.

Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurim rw’Igicelte rikaba risobanura “Uwakomotse ku Mana” Ba Brigitte bakunze kurangwa no kugira ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, bagira inzozi nyinshi, bagira impuhwe cyane kandi kumenya ikibari ku mutima biroroha kuko bagaragaza marangamutima yabo.

Deborah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw'Igiheburayi risobanura” umugore w’umunyamutima”. Ba Deborah bakunze kurangwa no gufasha, bicisha bugufi kandi nabantu babanza  gutekereza cyane kucyintu bagiye gukora ikindi kiza kiyongeraho nuko aba arabanyamwuga. Kandi nabantu bahora bashaka gutera imbere.

Juliana ni izina ry’abakobea rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa Iule”. Ba Juliana bakunze kurangwa no kugira inzozi nyinshi, bagaragaza amarangamutima abarimo, bagira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo kandi bazi gufata ibyemezo.

Nelly ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “urumuru rw’izuba”. Ba Nelly bakunze kurangwa no gukorana ingufu, bagira impuhwe, bakunze kuvumbura, bagira umwimerere kandi bahorana umwete mu byo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere.

Nicole ni izina rikomoka mu kigereki, rikaba risobanura "Intsinzi y'abaturage”. Ba Nicole bakunze kurangwa no guharanira kugera kucyo biyemeje, gushaka kuba ingirakamaro, gukunda umutuzo ndetse no gusesengura ibintu.

Nathanael ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Yaratanze”. Ba Natanael bakunze kurangwa no kudacika intege, ni abizerwa, bakora ibintu byose ku murongo no mu isuku, baritonda kandi bagira gahunda.

Didier ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “uwifuzwa/uwari utegerejwe”. Ba Didier bakunze kurangwa no kudacika intege, bakunda umutekano, bagira uburyo bwihariye bwo gukora, babasha kumvikanisha ibyo batekereza kandi bagira ukuri.

Fidele ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukwizera”. Ba Fidele bakunze kurangwa no kugira amatsiko cyane, ni abanyamwete, bagira ibakwe, bagira ubushake kandi bagira ibitekerezo byagutse.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

07/Feb/ 2016,3 years ago |

Post Your Comment

Comments(44)
FRIDAH
MEANING
chalon
meaning
chalon
meaning
chalon
meaning
chalon
meaning
chalon
meaning
Butera
Risobanura iki
Abel
numuntu amez gt?
Nitwa Emmanuel
Munsobanurire amazina akurikira:Brayan,sabrine,Aliane,Blandine
JOANA
mwampa izina JOANA
More Comments
Sponsored Content