Abagize itsinda rya TNP basobanuye iby’ itandukana ryabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abagize itsinda rya TNP basobanuye iby’ itandukana ryabo

Abagize itsinda rya TNP basobanuye iby’ itandukana ryabo

Hashize iminsi mike hari amakuru acaracara avuga ko abasore babiri bagize itsinda rya TNP baba baratandukanye iri tsinda ritakibaho, ariko aba basore banyomoje aya makuru nubwo ngo badaherukana.

 

Itsinda rya TNP rigizwe n’ abasore babiri aribo Kizito Pascal uzwi nka ‘ Passy’ ndetse na Munyandekwe Mahomet uzwi nka ‘Tracy’ mu muziki. Iri tsinda ryatangiye rigizwe n’ abasore batatu aribo Tracy, Nicolas ndetse na Passy ari nayo nkomoko yaje kuvamo izina ry’ itsinda, aho bagiye bafata inyuguti zitangira izina rya buri umwe bakabihuza biza kubyara “TNP”.

 

Nubwo batangiye ari batatu ntago urwo rugendo rwaje gukomeza barikumwe nkuko babiteganyaga. Nicolas wakinaga n’ umupira w’ amaguru yaje kuva mu muziki atangaza ko agiye hanze mu ishuri ryigisha umupira w’ amaguru ibyo byaje gutuma aba basore basigara ari babiri ariko banga guhindura izina kuko biyumvishaga ko mugenzi wabo azagaruka bagakomezanya.

Nicolas, Passy, Tracy... aba nibo basore batatu bagitangiza TNP

Nyuma yo kugenda kwa Nicolas ntago aba basore bigeze bacika intege barakoze ndetse banagera kure mu muziki Nyarwanda, bitabiriye ibitaramo bikomeye harimo na Pggss ubwo yabaga ku nshuro ya gatanu. Passy na Tracy bakoze indirimbo zakunzwe na benshi cyane twavuga nka ‘ Ndamburira ho ibiganza bafatanyije na Knowless’, Ku bwinshi na Riderman, Kamere ndetse na Mu mutwe iheruka kujya hanze.

 

Mu cyumweru gishize nibwo havugwaga inkuru zuko iri tsinda ryaba ryarasenyutse aho bamwe mu nshuti zaba bahanzi bavugaga ko batagikorana mu muziki aho bamwe banahwihwisaga ko umwe muri bano basore ariwe Passy ngo yaba yaramaze kuvugana n’ inzu ya New Level aho yaba ishaka kumufasha wenyine akajya mu cyuho cya Yvan Buravan uheruka gutandukana niyi nzu iteza imbere abahanzi.

 

Nyuma yaya makuru yagiye avugwa twaje kwegera umwe muri aba bahanzi ariwe Passy adutangariza ko itsinda rya TNP rigihari atazi aho aho ayo makuru abantu bayakura.

 

Passy yavuze ku bikorwa baheruka by’ indirimbo yabo yakunzwe hanze yitwa ‘Mu mutwe’ bafatanyije n’ abandi bahanzi bo mu Rwanda. Ubwo twamubazaga igihe aherukanira na mugenzi baririmbana Tracy yatubwiye ko hashize igihe batabonana ariko ngo aho baherukanira bavuganye ku murongo wa telefone ari kumubwira ko agiye mu gihugu cya Uganda mu kwizihiza isabukuru y’ amavuko ya mushiki we.

Aba basore bitabiriye irushanwa rya Guma Guma muri 2015

Kizito Pascal uzwi nka Passy

Munyandekwe Mahomet uzwi nka Tracy

Tags

08/Jun/ 2017,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Dusabimana Alexandre
Mukomeze mukore naho amagambo yabantu nacyo azatwara TNP naho ubusabwe tubarinyuma
Harena
Mwagiye mwandika umutwe ujyanye na contents mwanditse ubu se ko ntaho mwerekanye icyabatandukanyije ahubwo ko mwanditse ko bakiri kumwe. Ubutaha ntimukadutuburire
Sponsored Content