Gaby Kamanzi yagize icyo atangaza ku bahanzi bifuza kwishyurwa n’ insengero | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gaby Kamanzi yagize icyo atangaza ku bahanzi bifuza kwishyurwa n’ insengero

Gaby Kamanzi yagize icyo atangaza ku bahanzi bifuza kwishyurwa n’ insengero

Irene Ingabire Kamanzi uzwi nka Gaby Kamanzi mu muziki byumwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) yavuze ku kibazo kimaze iminsi kivugwa mu kuba abahanzi bagakwiye kwishyura n’ insengero baririmbiramo.

 

Nta mezi menshi ashize iki kibazo kivuzwe mu bahanzi babarizwa mu njyana ya Gospel aho byavugwaga ko aba bahanzi bajya bahembwa n’ insengero babarizwamo bitewe nuko baharirimbira cyane bigakurura bamwe babakunda bigatuma basengera aho.

Ubwo byavugwaga abantu benshi bagiye babivuga uko babyumva ariko abenshi bagahuriza ku kintu cyo kuvuga ko batagakwiye guhembwa kuko n’ ubundi babikora nk’ umurimo w’ Imana.

 

Gaby Kamanzi nawe yagize icyo abivugaho ubwo yarari mu kiganiro cya Cfm Vibe kuri Radio ya Contact fm. 

Gaby Kamanzi w’ imyaka 36 y’ amavuko yavuze ko bitagakwiye ko umuhanzi yishyuza mu rusengero asengeramo nubwo yaba aharirimba buri munsi. 

Gaby yakomeje avuga ko abayobozi bakuru b’ urusengero aribo bagakwiye kujya bicara hamwe bagatekereza ibihembo cy’ ishimwe bagaha uwo muhanzi ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru ba Korali.

 

Gaby iki kibazo yakigarutseho cyane avuga ko urusengero rwihaye izo nshingano bitavamo neza bitewe n’ abaririmbyi benshi hakiyongeraho umubare w’ abaririmbyi baba bagize amakorali ati “ u Rwanda bitewe n’ iterambere ruriho byaba bigoranye cyane kwishyura abo bantu bose ni benshi pe rero biba ngombwa ko haba gukorera Imana kuruta business cyane”.

Gaby ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana ya Gospel

Gaby Kamanzi ni umuhanzikazi wavutse taliki ya 12/06/1981 avukira mu ntara ya Lubumbashi Katanga mu gihugu cya Congo Kinshasa, yatangiye kuririmba mu mwaka w’ 1997 ubwo yigaga mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Saint Esprit Nyanza.

Gaby yaboneyeho gutangaza ko nta mukunzi agira

10/Jul/ 2017,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(3)
918kiss jackpot
Learn about fashion and clothe yourself in a way which makes women look rnafter you. What is good and righteous for you is good and rnrighteous for our company. Here are some things to aid you bring back the absolutely rnadore. http://Marketbeat.com/URL/?url=http://cuci.today/
office design ideas for small spaces
This is a topic that's close to my heart... Best wishes!rnrnExactly where are your contact details though? http://ofi-texas.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=bx-store.ru%2Fbitrix%2Fredirect.php%3Fevent1%3D%26event2%3D%26event3%3D%26goto%3Dhttp%3A%2F%2Fwww.interior.my%2Fvendor%2Finterior-kami
semanda gear charles
nibyo pe,ark icyokubura umukunzi nanjye ndi tayari niteguye kumumara agahinda
Sponsored Content