Aragisha inama……… Uwo bendaga kurushinga yaramuhemukiye bikomeye | eachamps rwanda

Aragisha inama……… Uwo bendaga kurushinga yaramuhemukiye bikomeye

Aragisha inama……… Uwo bendaga kurushinga yaramuhemukiye bikomeye

Nakundanye n'umukobwa kw'ishuri, twari mu mashuri y’ isumbuye mu mwaka wa 6 dusezerana kubana ariko nkaba mfite inshuti yanjye nayo yakundaga umukunzi wanjye.

 

Mbonye yuko inshuti yanjye yazamutwara, ishuri ndivamo ntangira gutegura ubukwe. Hasigaye icyumweru kugira ngo ubukwe bube ya nshuti yanjye ihereza abantu amafaranga baramfata bankingirana ahantu, ya nshuti yanjye irangije ibwira umukobwa ngo niyemere ko baryamana arandekura kandi amuhe n’ amafaranga angana n’ ibihumbi 50frw.


Umukobwa abonye ubukwe bwacu buzapfa kandi hasigaye iminsi mike ngo tubane aremera arabikora byose barandekura.

None ndibaza koko nshakane n'uwo mukobwa wakoze icyo gikorwa cyangwa mureke  nishakire undi mukobwa?

Njyewe namusabye ko twaryamana tutarabana arabyanga none yabikoranye n'inshuti yanjye, Sinzi niba ataranamuteye inda!!!

None nshuti zanjye nkomezanye n'uyu mukobwa cyangwa mukatire??

26/Sep/ 2017,4 years ago |
Post Your Comment